AmakuruImikino

Hitezwe umuriro ugurumana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports Kuri Finali ya Made in Rwanda cup

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC bigoranye kuri penaliti 4-2,bituma ikatisha itike yerekeza ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup aho izahurira na Kiyovu Sports yo yatsinze Mukura igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye irushanwa rikinwe bwa mbere rya “Made in Rwanda” aho amakipe y’ibigugu mu Rwanda ariyo Kiyovu Sports na Rayon Sports arizo zizahatanira igikombe mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Ukwakira 2022.

Umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC ni wo wabanje gukinwa kuri uyu wa Gatanu,urangira itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyaturutse ku mupira wahinduwe na Serumogo Ali ku munota wa 80,Kayumba Soter aritsinda.

Nyuma y’aho,Rayon Sports yakinnye na Musanze FC saa moya n’igice z’umugoroba mu mukino witabiriwe cyane.

Rayon Sports yayoboye umukino ndetse irusha Musanze FC mu guhererekanya gusa ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Ku munota wa 27,Paul Were yazamukanye umupira awuha Mucyo Didier Junior awukata mu izamu hanyuma myugariro wa Musanze FC awugaruza ukuboko ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti,hemezwa ko uyu mupira wari warenganye Mucyo mbere y’uko awutera.

Umukino wose waranzwe no kwiharira umupira kwa Rayon Sports ariko ba rutahizamu bayo barimo Onana bananirwa gutsinda mu izamu rya Musanze FC.

Iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Nkuko amategeko y’irushanwa abiteganya hahise hakurikiraho gutera penaliti maze zirangira Rayon sports itsinze Musanze FC 4-2.

Abateye penaliti za Rayon Sports

1. Ndekwe ☑️
2.Muvandimwe ❌
3.Mitima ☑️
4.Were Paul☑️
5.Onana☑️

Abateye iza Musanze FC

1. Ben Ocen❌
2.Niyonshuti Gad ❌
3.Namanda Wafula☑️
4.Ntijyinama Patrick ☑️

Twitter
WhatsApp
FbMessenger