AmakuruAmakuru ashushye

Hitezwe iki ku byiciro bishya by’ubudehe bigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda?

Ikigo gishinzwe gutsura amajyambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyatangaje ko ibyiciro bishya by’Ubudehe bigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ari nabwo hazamenyekana amabwiriza azagenga ikoreshwa ryabyo.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yatangaje ko ibi byiciro bishya byamaze gutunganywa ku kigero cya 99%.

Ati “Ubwo iyo 1% isigaye ni nk’ingo nshya ziba zavutse cyagwa uwacikanwe, kandi na we haba hari uburyo bwo kwegera Akagali kugira ngo abone icyiciro cy’Ubudehe. Raporo ubu turayisoje, iyo tuyisoje tuyishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo hakurikireho kwemeza raporo no kuyitangariza abanyarwanda.”

“Rwose turitega mu minsi ya vuba ko Abanyarwanda bose batangarizwa ibyo byiciro by’Ubudehe, n’uwacikanwe kandi yegere Akagali kamufashe, kandi noneho gutanga ibyiciro bishya by’Ubudehe bizanajyana no gutangaza amabwiriza yo gukoresha ibyiciro by’Ubudehe.” Yabitangarije radiyo y’igihugu.

Ubundi byateganywaga ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda bazaba bari mu byiciro bishya by’ubudehe bisimbura ibyagenderwagaho kuva mu 2016/2017. Gusa icyorezo cya COVID-19 cyatumye gahunda yo gushyira abantu mu byiciro igenda buhoro.

Ni ibyiciro bizaba biri mu nyajwi za A, B, C, D, E, bizasimbura ibigendera ku mibare 1, 2, 3, 4.

Mu byiciro bishya, A na B bizaba birimo abafite ubushobozi buhagije n’ibikorwa byinjiza imitungo kandi bashobora kubona ibikenerwa n’abagize umuryango bose; naho C na D habemo abashobora gufashwa kwivana mu bukene biciye muri gahunda zashyizweho. Izo ngo zizajya zisinyana Imihigo na leta.

Ni mu gihe icyiciro E kizaba kirimo abantu bazakomeza gufashwa na leta n’abandi bafatanyabikorwa, kubera ko nta bushobozi bafite bwo kwivana mu bukene kubera inzitizi zirimo imyaka, ubumuga bukabije cyangwa uburwayi bw’akarande, bityo bo nta n’imihigo bazasinya.

Inyandiko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isobanura imiterere y’ibyiciro n’abazagenda bashyirwamo, igaragaza ko bizaba bitanga amakuru y’ibanze ku mibereho y’ingo z’Abanyarwanda yo kwifashisha mu igenamigambi ry’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Gushyirwa mu byiciro byabereye ku rwego rw’imidugudu, ubu birimo kunozwa ku rwego rw’igihugu.

Bigenewe kandi gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bafashanya hagati yabo ubwabo badategereje ak’imuhana no gufasha inzego zikorana n’abaturage kubona aho bahera batoranya abakeneye ubufasha.

Icyiciro A kizaba kirimo umuntu ushobora kuba ahembwa 600000 Frw buri kwezi cyangwa arenze cyangwa yinjiza ibyo 600 000 Frw cyangwa arenze mu bikorwa byinjiza umutungo, afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro cyangwa ubungana na hegitari imwe mu mujyi.

Icyiciro B ukirimo agomba kuba ahembwa hagati ya 65 000 Frw na 600 000 Frw buri kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo nk’ubworozi, ubukode bw’inzu cyangwa ibindi, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Icyiciro C cyo kizaba kibarizwamo ingo z’abantu bashobora gukora n’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’umutungo. Muri icyo gihe umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye ashobora kuba ahembwa hagati ya 45 000 Frw na 65 000 Frw ku kwezi, cyangwa ayinjiza mu bindi bikorwa byinjiza umutungo.

Icyiciro D cyo ni icyiciro kibarizwamo ingo z’abantu bafite ubushobozi buke bwo gukora kandi nta mitungo bafite, ariko ku buryo babona ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye azaba yinjiza munsi ya 45 000 Frw ku kwezi, ayavanye mu gukora imirimo ya nyakabyizi haba mu cyaro cyangwa mu mujyi.

Ni mu gihe icyiciro E cyo ari icyiciro cyihariye kirimo ingo zirimo abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka yabo, bafite ubumuga bukabije cyangwa indwara idakira, kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.

Mu byiciro bishya; umunyeshuri uzajya ahabwa ‘buruse’ ni uwagize amanota meza aho gushingira ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo nk’uko byakunze kugenda, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe.

Mu mavugurura mashya kandi ajyanye n’ibyiciro by’ubudehe, hari serivisi zizakomeza gushingirwaho zirimo nka gahunda ya VUP no gufasha abana bafite imirire mibi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger