Amakuru ashushye

Hifashishijwe imashini ya rutura Polisi ishakisha umugore wari utaye umwana ku muhanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 I Remera mu mujyi wa Kigali Polisi yabonye umugore ata umwana ku muhanda maze yinjira muri ruhurura , nta kuzuyaza Polisi ihita itangira kumuhiga bukware kugeza n’aho yifashisha imashini zikora umuhanda.

Pilisi icunga umutekano wo mu muhanda kuri rond-point iherereye ku Kisimenti ku muhanda ugana i Remera yabonye umugore yinjira muri ruhurura ariko amaze gutereka hasi umwana, Polisi yahise itangira kumushakisha.

Kugira ngo ibikorwa byo gushaka uyu mubyeyi wari utaye umwana ku muhanda nta gihamya ko agaruka akamufata bikorwe neza, umuhanda ugana mu Giporoso wari wafunzwe, imodoka ziri gukoresha uwerekeza Kimironko.

Ubwo umunyamakuru wa Teradignews yahageraga, Abaturage bari i Remera bamwe muri bo bavugaga ko uyu mubyeyi ashobora kuba yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mubyeyi bavuga ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe ariko kugeza ubu akaba nta rwego rwemewe na Leta rwari rwabyemeza, yafatiwe hafi na KCB muri metero nka 40 uvuye aho yinjiriye muri ruhurura.

Yahise ashikirizwa inzego zibishinzwe ubu hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye uyu mubyeyi gukora aya marorerwa.

Hifashishijwe imashini za rutura
Abantu bari benshi baje kureba niba aboneka
! hacukuwe kugira ngo binjiremo bamushakishe
Yafashwe ahikirizwa inzego zibishizwe
Yafatiwe hafi na KCB muri metero nka 40 uvuye aho yinjiriye muri ruhurura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger