AmakuruPolitiki

Hemejwe igihe Trump na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru bazahurira

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ‘White House’ byemeje ko Donald Trump agiye guhura n’umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru Kim Jong Un nyuma y’igihe  kirekire ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi bije nyuma y’amagambo akarishye bagiye baterana hagati y’abo ndetse bakanatukana . Bitengamyijwe ko Trump na Kim Jong Un bazahura muri Gicurasi 2018 nkuko amakuru dukesha CNN ibitangaza mu gihe BBC yo ivuga ko bazahura muri Kamena 2018.

CNN ikomeza ivuga ko umujynama mukuru mu gisirikare cya Koreya  Chung Eui-Yong ari we washikirije ubutumire bwa Kim Jong Un  Donal Trump mu ruzinduko uyu munya Koreya ya Ruguru n’itsinda ryari rimuherekeje bagiriye I Pyongyang muri Koreya y’Epfo.

Sarah Sanders umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko bazakira  ubutumire bwo guhurira na Kim Jong Un wa Koreya y’Amajyaruguru ahantu runaka n’isaha bazumvikanaho.

Bagiye guhura kandi hadaciye ho igihe kirekire bose bavuze ko bagiye gukora mu mbarutso bakarasana , Aha Kim Jong yari yavuze ko imbarutso yo guturitsa Amerika iri ku meza iri mu biro bye ariko mu kumusubiza Trump nawe afite imbarutso y’ibisasu bya kirimbuzi, nini kuruta iye kandi ikora .Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo mu rwego rwo kwinjiza Abanya Koreya ya Ruguru mu mwaka mushya, Kim Jong yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu mboni y’itwaro za Koreya ya Ruguru kandi ko Atari ukubakanga ahubwo ari ukuri.

Yagize ati “Ubutaka bwose bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu gice ibisasu byacu bishobora kugeramo kandi imbarutso zihora ku meza mu biro byanjye. Bakwiye kumva neza ko ibi atari ukubatera ubwoba ahubwo ni ko kuri. Uko Amerika yaba ishaka kudutera kose mu bushobozi bw’igisirikare cyayo n’intwaro z’ubumara, bazi neza ko ubu dufite izo mbaraga zikomeye ku buryo batazigera bahirahira.”

Mugenzi we Trump nawe yahise amusubiza maze avuga ko Amerika nayo ifite imbarutso yo kurasa Amerika kandi ko yo iruta iye inafite inmgufu zihambaye ugereranyije n’iye .

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati :“Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko imbarutso y’ibisasu bya kirimbuzi ihora ku meza ye. Hari umuntu wo muri kiriya gihugu cye cyabuze ubushobozi kitanafite ibiribwa wamumenyesha ko nanjye mfite imbarutso y’ibisasu, ariko yo ni nini cyane kuruta iye kandi ifite n’imbaraga zisumbye iz’iye, kandi imbarutso yanjye irakora!”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger