Hawa yasutse amarira yumvise ubutumwa bwa Diamond azi atarazamuka
Hawa wafashije umuhanzi Diamond Platnumz kuzamuka ubwo bakoranaga indirimbo bise Nitarejea muri 2013 yamusabiye ku Mana kubera ko yemeye kumuvuza nyamara yari afite uburwayi bukomeye.
Uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Nitarejea’ abantu benshi bahamya ko yagize uruhare mu iterambere rya Diamond, yishoye mu biyobyabwenge nyuma yo gutandukana na Diamond bimutera uburwayi bukomeye ndetse abura amafaranga yo kwivuza, abanya-Tanzaniya bashinjaga Diamond kutagira icyo amumarira kandi afite aho ahuriye na ho uyu musore amaze kugera.
Abicishije kuri Twitter, Diamond yatangaje ko agiye gufasha uyu mukobwa bigeze no gukundanaho mbere y’uko ahura na ba Wema Sepetu, Zari, Hamisa Mobetto n’abandi, Diamond yavuze ko agiye gutanga miliyoni 50 kugira ngo avurwe dore ko yari yarabuze amafaranga yamuvuza.
Aganira na Grobal Publisher , Hawa yatangaje ko yishimiye kuba Diamond yongeye kumwibuka agafata umwanzuro wo kumufasha kwivuza.
Yagize ati “Numvuse Diamond yafashe umwanzuro wo kumfasha umunezero ibyishimo birandenga , nta kindi nakoze uretse gusuka amarira kuba yongeye kunyibuka, n’ubundi tumenyana yagiraga umutima mwiza, nabonye ko akiwufite, Imana izamuhembe.”
Yakomeje avuga ko yari yaramaze kwiheba bitewe n’uko indwara ye irenze ubushobozi bwe ariko ubu yagaruye icyizere nyuma y’aho Diamond atangaje ko agiye kumufasha.
Mama ubyara Hawa, Ndigina Said nawe yishimiye ubufasha umwana we agiye guhabwa na Diamond, n’ikiniga cyinshi bivanze n’amarira, uyu mubyeyi yasabiye Diamond imigisha ku Mana, si byo gusa kuko n’abana bavukana na Hawa barishimye cyane.
Hawa arwaye indwara y’umwijima yatewe no kwiyahuza ibibyabwenge nyuma yo gutandukana n’uyu muhanzi baririmbanye Nitarejea yanamumenyekanishishe cyane. Biteganyijwe ko azajya kwivuriza mu gihugu cy’ubuhinde.
Indirimbo Diamond yakoranye n’uyu mukobwa