AmakuruPolitiki

Havuzwe impamvu nyamukuru yatumye inama y’igihugu y’umushyikirano ihagarikwa

Mu gihe byagaragaraga ko Abanyarwanda n’inshuti zabo, bakomeje kwibaza ku irengero ry’inama ngarukamwaka y’igihugu y’umushyikirano,hagaragajwe ko habayeho imbogamizi zitandukanye zatumye iba ihagaritswe.

Iyi nama yari imenyerewe na benshi nka kimwe mu bikorwa bihuza Abanyarwanda,bakaganira ku bibazo igihugu gifite,bakanarebera hamwe uburyo bakomeza kubaka igihugu bijyanye n’intumbero igihugu cyihaye.

Mu gihe kigera ku myaka itatu,imaze nta kanunu kayo,hari abibazaga irengero ryayo cyangwa se niba hari ubundi buryo bushya bwaba buri kwigwaho ko yazajya ikorwamo bityo ikazagaragara mu isura nshya dore ko ari inama ifite akamaro gakomeye mu gitekereza ibikorwa bitsitse biganisha ku iterambere rirambye.

Aganira na Umwenegihugu TV,umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, yavuze ko guhagarikwa kw’iyi nama impamvu yabyo yagakwiye kuba buri wese ayizi n’utayizi akaba yibagirwa vuba cyangwa se kwirengagiza,bitewe n’amakuba amaze hafi imyaka itatu yose yaragwiririye Isi”.

Yagize ati’:”impamvu ya mbere ngira ngo twese turayizi tutayizi twaba twibagirwa vuba cyangwa se twirengagiza,ikintu cya mbere cyahagaritse iy’inama ni icyorezo cyanayeho cya Corona(COVID-19),icyorezo cyatumye ibintu byinshi bihagarara,icyorezo cyatujyanye muri “Guma mu rugo” icyorezo cyatumye hafatwa ingamba kugira ngo iyo ndwara tubashye kuyihagarika,kuyikumira nibiba na ngombwa tunayitsinde ishire burundu”.

Yunzemo ko n’ubwo mu Rwanda iki cyorezo gisa naho cyacogoye ndetse zimwe mu ngamba zari zarafashwe zirimo kwambara agapfukamunwa zikadohorwa,kigihari kitagiye burundu.

Yagize ati'”Nubwo muri iyi minsi byagabanyutse cyane, urugero naguha nk’uko ku kazi i wacu buri wa mbere dukora test ariko ntihaburamo umwe cyangwa babiri bayifite, nukuvuga ngo ntabwo igihari nk’uko byari bimeze nka mbere,bivuga ko akazi ko gukingira kakozwe neza,nukuvuga ko nakwakundi abantu ugenda ubarekura bakanayanduzanya kugira ngo habeho resistance, nabyo byarakozwe ariko ntirashira,rero iki cyorezo nicyo nyirabayazana mukuru watumye inama y’umushyikirano itabaho”.

Alain Mukurarinda kandi yagarutse ku bakomeje kwibaza impamvu iki cyorezo kimaze igihe gisa naho kirangiye udupfukamunwa tugakurwaho,bakemererwa guhurira ahari imbaga y’abantu benshi nko mu masoko,mu birori,mu nsengero ,muri Stade n’ahandi ariko yo uyu mwaka ikaba itarabaye.

Yagize ati’:”Icyorezo cyagabanyutse igihe twese dukuriyeho udupfukamunwa, mu kwezi Kwa 5 k’imwaka ushize,hashize amezi 6 gusa, ni inama n’ubundi kugihe cy’umwaka ni ukuvuga ngo iyo bayitegura babanza kureba niba imyanzuro yafashwe ubushize yarashyizwe mu bikorwa,muri Aya mezi 6 ashize wabanza wamenya uti”iyi myanzuro yafashwe ubushize yamaze kurebwaho*?

Yavuze ko iyi nama irigutegurwa ko yakongera kuba bidatinze muri uyu mwaka,anasaba abantu ko bagomba gitekereza kuba itarabayeho ariko bakibuka imyaka Coronavirus yamaze yarazambije ibintu.

Nta gihindutse ishobora kuba muri uku kwezi Kwa Mutarama cyangwa se Gadhyantare 2023, bivuga ko ibaye ubu yaba ari iya 22 iteremutseho gato iteguwe muri aya mezi atandatu ashize tuvuye mu bihe bya Coronavirus nayo itabaye yaba izize izi ngaruka, yemeje ko iya 2023 yo ntakabuza ko itaba mu Ukuboza(12) kuko yo igihe cyo kuyitegura kirahari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger