AmakuruImyidagaduro

Havutse intambara y’amagambo hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu

Abahanzikazi babiri bo muri Uganda Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bakomeje guterana amagambo buri umwe yivuga ibigwi imbere ya mugenzi we, nyuma y’uko Cindy Sanyu aherutse gutangaza ko Sheebah atazi kuririmba.

Mu minsi ishize Cindy yibasiye Sheebah yemeza ko nta buhanga na mba afite mu kuririmba, bibyara amahari hagati yabo. Sheebah na we akaba yamusubije avuga ko akeneye kumwegera akamuha inama ngo arebe ko hari aho yakwigeza mu buzima.

Mu kiganiro Sheebah yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko adashaka gukomeza gushyogoranya  na Cindy  ahubwo ngo bakwiye gufashanya ndetse bagatezanya imbere.

Yagize ati “Nubatse umuturirwa muri Munyonyo, ndashaka ko Cindy anyigisha kuririmba nanjye nkamufasha kubona ikibanza, akagura ubutaka muri Munyonyo hanyuma akubaka inzu ye. Ibyo nibyo byo kugeraho twese twifuza.”

Ug Blizz yatangaje ko Cindy yamusubije amubwira ko kubaka inzu atari yo ntego ya mbere afite mu buzima bwe ahubwo ashaka kugira ubucuruzi runaka bwe bwite.

Ati “Intego yanjye yari ukubakira mama wanjye inzu, narabikoze, Sheebah ntazi kuririmba kandi akeneye ubufasha aho kunyibasira mumureke ajye kwitoza kuririmba.”

Aba bahanzikazi bombi ni bamwe mubakomeye muri Uganda Cindy Sanyu we yanamenyekanye cyane mu myaka yashize aho yabarizwaga mu itsinda rya Blu 3 ryakanyujijeho mu minsi ishize.

Sheebah Karungi avuga ko Cindy akwiye kuugana akamwereka uko yakwiteza imbere
Cindy avuga ko Sheebah atazi kuririmba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger