AmakuruAmakuru ashushye

Havumbuwe Laboratwari 26 z’Abanyamerika zikorerwamo indwara z’ibyorezo muri Ukraine

Hari abameza ko intambara y’Uburusiya na Ukraine hari ibindi bihugu bikomakomeye biyirimo kurusha Ukraine ubwayo.

Ni mu gihe hamaze iminsi humvikana intambara ikomeye hagati ya Ukraine n’Uburusiya itaragiye yumvwa kimwe n’abantu bose ndetse hakaba abemeza ko atari intambara y’Uburusiya na Ukraine ahubwo ari intambara y’Uburusiya na NATO.

Kuri ubu havumbuwe ikintu kitari kiteguwe ari cyo Ibigo by’ubushakashatsi bizwi nka Laboratwari bikora indwara z’ibyorezo byo kohereza muri Afurika no muri Aziya.

Ni amakuru yatangajwe na RFI, ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, aho yemeje ko ubusanzwe Amerika ifite ibigo nk’ibi bisaga 300 ku isi yose ariko 26 byose bikaba biri mu gihugu cya Ukraine.

Ibi byatumye Ubushinwa bwemeza ko Uburusiya bugomba gusenya ibi bigo mu buryo bwihuse.

Si ubwa mbere abo mu Burengerazuba bashinjwa ibintu nk’ibi kuko hari n’izindi ndwara nka SIDA, Ebola n’izindi bivugwa ko ari bo bazikoze bakazikwiza mu bantu cyane cyane Abanya-Afurika n’ubwo bo aya makuru bayamaganiye kure.

Indi nkuru

Uburusiya bwakubise Instagram ifuni mu rwego rwo kwivuna Amerika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger