Hateguwe igitaramo kizahuriza hamwe ab’ibyamamare bahora bahanganye
Ku nshuro isa na ho ari iya kabiri, mu Rwanda hagiye kubera igitaramo kizahuriza hamwe abantu b’ibyamamare mu Rwanda haba mu mupira w’amaguru, Filimi, Ubugeni, Imideli, Muzika, Abanyamakuru n’abandi.
Iki ni igitaramo cyiswe ‘Xmass celebrities party’ kizabera muri Camp Kigali tariki ya 25 Ukuboza 2018, muri iki gitaramo hazatumirwamo abantu batandukanye bazwi mu byiciro bitandukanye, abasanzwe barebana ay’ingwe kubera akazi bahuriyemo na bo bazahura kuko bose bazatumirwa.
Uretse kuba abasanzwe batumvikana bazatumirwa bagahurira mu gitaramo kimwe, hazabaho n’umwanya wa tapi itukura aho umu-star runaka azajya ahagarara, abashaka kumubaza ibibazo bakamubaza, abashaka kwifotozanya na we bakifotoza n’ibindi byinshi kuko hazaba hari umwanya uhagije.
Iki gitaramo kiri gutegurwa n’inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label ikoreramo abahanzi Marina, Safi na Queen Cha hakaba hari n’amasezerano y’ubufatanye bakoranye na Urban Boys ya Nizzo na Humble Jizzo.
Igitaramo nk’iki si ubwa mbere kigiye kuba kuko mu myaka ishize Teta Sandra n’abo bari bafatanyije bateguye igisa nk’iki neza neza ariko nkuko amakuru abivuga ntabwo cyagenze neza.