AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Hatashywe amacumbi y’abapolisi 1500, yuzuye atwaye Miliyari 2.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro amacumbi y’abapolisi wabereye ku kacyiru mu mugi wa Kigali, ku italiki ya 2 Ugushyingo 2017, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnston Busingye.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’icyerekezo cya polisi y’u Rwanda kijyanye no guteza imbere imibereho myiza y abapolisi, hatashywe ku mugaragaro amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abapolisi bagera ku 1.500, akaba yarubatswe mu gihe cy’amezi 13, yuzura atwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 2, naho ibikoresho birimo bitwara asaga miliyoni 335 z’amanyarwanda.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa polisi y’u Rwanda,  ngo aya mafaranga yose yagiye aturuka mu misanzu y’abapolisi babaga bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

                        Aya macumbi afite ubushobozi bwo kwakira abapolisi 1500./ Ifoto: Police.gov.rw

Iyi nyubako y’amacumbi ikaba izajya yakira abapolisi b’ibitsina byombi, hakazajya hakurikizwa amapeti yabo. Iyi nzu y’amacumbi irimo n’ihahiro ry’abapolisi, igikoni n’ibikoresho byacyo bigezweho, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho bakarabira n’aho bamesera. Harimo kandi n’ibindi bikoresho bigezweho abapolisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
             
                    Ibi bitanda ni bimwe mu bikoresho biri muri aya macumbi./ Ifoto: Police.gov.rw

 

Uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro aya macumbi, yari yitabiriwe n’abantu batandukanye, harimo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana,Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa George Rwigamba, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Deputy Inspector General of Police -DCGP) Dan Munyuza n’abandi.

Mu ijambo Minisitiri Busingye yavugiye aho, yagarutse ku kamaro aya macumbi azagiririra umubare munini w’abapolisi, kuko ahendukiye buri wese, ashimira cyane intambwe nini itewe mu guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi.

Minisitiri Busingye ati:”Ni nde watekereza ko mu myaka 17 gusa, Polisi yacu yaba igeze aho igeze ubu! Ariko kubera ubuyobozi bw’igihugu bushoboye kandi bureba kure dufite, ibyari inzozi biri guhinduka impamo, uru ni urugero rufatika.”

Minisitiri Busingyeasoje ashimira byimazeyo abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano, anasezeranya ko igikorwa cyo kubakira abapolisi amacumbi mu turere dutandukanye kizakomeza aho atarubakwa, kugira ngo bakomeze gukora akazi kabo neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger