Hatangajwe urutonde rw’Abanyamakuru 12 bazicwa
Mu gihugu cya Uganda itsinda ry’abicanyi ryitwa ‘Bijambiya’ (Abakoresha imihoro tugenekereje mu Kinyarwanda)ryatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abanyamakuru 12 rizahitana bazira akazi kabo.
Inyandiko ikomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’aba bicanyi (Bijambiya) igaragaraho abanyamakuru 12 barimo abakorera ibinyamakuru byigenga n’abakorera ibya Leta ya Uganda.
Ba Bajambiya bavuga ko bashobora kwica aba banyamakuru binyuze mu kubasogota, kubarasa cyangwa se kubaroga bitewe n’ibiganiro bakora ku bitangazamakuru bakorera.
Bajambira biteguye kuzivugana aba banyamakuru bose bari ku rutonde bakoresheje ibyuma bihwanye n’uko izina ryabo risobanura rivuga “Abakoresha imihoro”.
Aba banyamakuru ahanini icyo bahuriyeho ni ukuba bose bakorera mu gace ka Masaka, Akarere kegereye umurwa mukuru Kampala muri Uganda.
Uru rutonde rw’aba banyamakuru rutangajwe mu gihe hari hashize iminsi hatangajwe urw’abayobozi bazicwa, bivugwa ko ibikorwa by’itera bwoba bikomeje gukataza muri Uganda.
Aba bagizi ba nabi biyitirira akazina bari barise umunyagitugu Id Amin Dada wishe abantu benshi mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Amazina y’abanyamakuru bagaragajwe ku rutonde ko bazicwa ndetse n’ibitangazamakuru bakorera.
- Tomusange Kayinja (CBS FM)
- Jamir Kalanzi (CBS FM)
- Robert Nsubuga(BBS TV)
- Male John (CBS FM)
- Jacinta Bwanika (Bukedde)
- Ssozi Sekimpi (CBS FM)
- Mukasa Kipecu (Kamunye)
- Disimas Buregeya (New Vision)
- Gertrude Mutyaba (Daily Monitor)
- Norman Kabugu(Kamunye)
- Aliga (NTV)
- Farish Magembe(NBS).