AmakuruAmakuru ashushye

Hatangajwe impamvu Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Suprenational 2018 yahagaritswe

Hari hashyize iminsi hatangajwe ko umunyarwandakazi Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Suprenational 2018, ahagaritswe gusa icyo gihe ntihatangajwe ku mugaragaro impamvu nyamukuru yatumye ahagarikwa.

Itangazo ryasohotse taliki ya 5 Ugushyingo 2018, rishyizwe ahagaragara n’abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Suprenational, ryaje rikubiyemo ibintu bitatu byatumye uyu mukobwa adakomeza kugirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Ku ikubitiro rya byose, hajemo ko uyu mukobwa aherutse kugaragaza amafoto y’ubwambure bwe abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akoresha, ibi bikaba bihabanye n’imico umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda akwiye kuba afite.

Ubwo Djazira yagaragazaga amafoto y’ubwambure bwe, nibwo yatangiye kunengwa n’abantu batandukanye ndetse banavuga ko nta munyaRwandakazi ukwiye guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga adafite indanga gaciro z’Igihugu cye.

Impamvu ishetu zatangajwe zikumira Djazira kuba yahagararira u Rwanda harimo:-Amafoto y’urukozasoni aherutse gushyira hanze yambaye ubusa ahabanye n’imyitwarire isabwa umukobwa ugiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

-Kuba yaranze kwitabira ibiganiro yagombaga kugirana na RALC yagombaga kumuha impanuro z’uko agomba kwitwara muri iri rushanwa kugira ngo ahagararire igihugu nk’umunyarwandakazi ufite umuco w’Igihugu akomokamo.

-Kuba atarigeze yuzuza inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda cyane cyane kwitabira bimwe mu bikorwa yasabwaga n’abahitamo umukobwa witabira irushanwa rya Miss Supranational ahagarariye u Rwanda.

ITANGAZO Rikubiyemo ibyatumye Munyaneza Djazira ahagarikwa.

 

Ibi byahise biha amahirwe make u Rwanda kuba rwagira umukobwa uruhagararira muri iri rushanwa uyu mwaka wa 2018, nk’uko Dr Yvonne wahagarariye u Rwanda bwambere muri iri rushanwa ndetse akaba ari nawe ushinzwe gutoranya ugomba kuryitabira yabitangaje.

Munyaneza Djazira ntagihagarariye u Rwanda
Amafoto yambaye ubusa ari mu byabaye intandaro yo guhagarikwa

ibi bihabanye n’umukobwa ugomba guhagararira u Rwanda
uburyo bw’imyambarire ye ntibushimwa na benshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger