Hatangajwe amabwiriza mashya ku bitaramo byasubukuwe
Abakunzi b’ibitaramo nyuma gutangira umwaka mushya wa 2022 batajya mu bitaramo Nk’uko byari byitezwe ubu nonehp batangira kumwenyura kuko Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ruratangaza ko ibitaramo byose byateguwe ubu byemerewe gukorwa.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), mu itangazo bashyize ahagaragara rivuga ko ibi bitaramo bikazasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya byibuze iminsi 10 mbere y’uko biba.
Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RDB ryashyizweho ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, rivuga ko impinduka zakozwe hashingiwe ku itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 07 Mutarama 2022 rirebana n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19,
RDB iramenyesha abantu bose ko ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by’ubukerarugendo, amahoteli, ahabera inama, amateraniro n’amamurikabikorwa.
Muri ibyo mu ngingo yaryo ya kane hagaragaramo ko ibitaramo byateguwe bizasubukurwa mu byiciro.
Ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB), bifashishije email kuri [email protected] hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.
Abategura ibitaramo bagomba kubahiriza ibi bikurikira:
Kugurishya amatike bigomba gukorwa hifashishije ikoranabuhanga.
Abitabira igitaramo harimo n’abagiteguye n’abagaragara muri serivisi bagomba kuba barahawe inkingo zose za Covid-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.
Ibitaramo bigomba kwitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho bibera bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.
Ingingo ya gatanu ivuga ko inzu zerekanirwamo sinema zemerewe kwakira abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Aho ubushobozi bwabo burenze abantu 150 inzu zerekanirwamo sinema ntizemerewe 75%.
Abakiriya bagomba kuba barahawe inkingo zose za Covid-19 kandi baripimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.
Inama ziba imbonankubone zitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho zibera bwo kwakira abantu.
Abitabiriye inama bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bahawe inkingo zose za Covid-19 kandi bakaba bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse kandi bagasanga batayirwaye.
Uretse ibyagiye byemererwa gusubukurwa muri iri tangazo, hanagaragaramo ibibaye bihagaritswe.
Mu ngingo yaryo ya gatatu havuga ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, harimo n’utwa “Silent Disco” ndetse n’aho baririmba cyangwa bacuranga mu buryo bwa “live” muri Hotel, restaurant, utubari cyangwa ahandi ibibyo bibaye bihagaritswe.
RDB iributsa abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na minisiteri y’ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, kuko abazafatwa bayarenzeho bazabihanirwa.
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.