Hatangajwe akayabo Diamond yishyurwa mu gitaramo kimwe hatabariwemo itike y’indege na Hoteli
Diamond Platnumz umuhanzi umaze kwigarurira umubare munini w’abakunda ibihangano bye muri Afurika no hanze yayo ikiguzi yishyurwa mu bitaramo cyikubye kabiri mu myaka itanu.
Umujyanama wa Wasafi Records ifasha Diamond Platnumz Sallam Sk yahishuye ko utatumira uyu muhanzi udafite miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 2Sh. Mu gitaramo cyose yitabira hanze ya Tanzania ntashobora kujya mu nsi ya $70,000.
Mu 2015 Diamond yari ahendutse kumutumira ku giciro cya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ubu yikubye hafi kabiri kiva kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 3Sh mu gitaramo kimwe hanze ya Tanzania.
Sallam SK yanavuze ko Zuchu ageze kuri miliyoni 20Frws z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe wamutumira hanze ya Tanzania.
Ubwo yari kuri Wasafi FM uyu mujyanama yanavuze ko kuri ubu udashobora gutumira Diamond Platnumz udafite ubushobozi bwo kumwishyurira indege yihariye (private jet),
Ibi bivuze ko kumwishyurira ibyo azakenera byose n’ikipe ye birimo Hotel, ibyo kurya, imodoka agendamo ari mu gihugu yatumiwemo n’ibindi byose uba uri bubyishyure.
Ati:’’bitewe nuko indirimbo ze zagiye zirushaho gukundwa ku isi hose natwe twazamuye ibiciro’’.
Izi miliyoni 70 Frws ntabwo zikaturwa iyo ari igitaramo agiyemo hanze ya Tanzania ariko imbere mu gihugu gishobora kuganirwaho kuko ari iwabo kandi akaba ahafite abafana benshi.
Mu 2015 umwe mu bategura ibitaramo muri Kenya yasobanuye ko yigeze kumwishyura miliyoni 30 Frws. Nyamara uko asohoye indirimbo igakundwa arushaho guhenda. Yatanze urugero avuga ko mu mwaka wa 2015 Diamond yishyurwaga Miliyoni 3 z’amashiringi ya Kenya igihe yabaga yatumiwe hanze.
Undi muhanzi wo muri Wasafi wishyurwa akayo nk’uko byatangajwe n’umujyanama Sallam, ni Zuchou. Uyu muhanzikazi uyoboye abandi b’ibigitsinagore mu bakunzwe cyane muri Tanzania no mu karere, yishyurwa Miliyoni 2 z’amafaranga akoreshwa muri Kenya, uyashyize mu manyarwanda ni Miliyoni hafi 20 (18,580,508 Frw).
Diamond muri Africa y’Uburasirazuba aza ku isonga mu bahanzi basarura agatubutse mu gitaramo kimwe.
Mu myaka 8 ishize ikinyamakuru Standardmedia cyanditse ko Diamond ari we muhanzi wishyurwa amafaranga menshi mu gitaramo muri Africa y’uburasirazuba gishingiye ku mafaranga yishyuwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali no muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Yanditswe na Vainqueur Mahoro