Amakuru

Hashyizweho ihuriro ry’abashinzwe imyanda

Mu rwego rwo guca akajagari na bimwe mu bibazo bigaragara muri serivise zo gukusanya imyanda hirya no hino mu gihugu, abakora izo serivise bibumbiye mu ihuriro rimwe rigamije guhuza imikorere no kunoza uko bakora uwo murimo.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, gushyira mu bikorwa politiki yo kunoza imicungire y’imyanda hagamijwe ubukungu bwisubira ndetse no kunoza iby’isuku n’isukura abakora umwuga wo gukusanya imyanda hirya no hino mu gihugu, bahisemo kwibumbira mu ihuriro rimwe kugirango bahuze imbaraga muri uwo mwuga ndetse barusheho kuwunoza no gukuraho ibyasaga nk’ibibazo, imbogamizi n’akajagari, kagaragaraga mu bakusanya imyanda.

Nduwayezu Leon umuyobozi w’ihuriro rizajya ricunga ibikomoka ku myanda ryiswe Waste Solutions Association of Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati “imbogamizi ya mbere iba ishingiye kubantu bari muri iki gice, iki gice ni gishya mu Rwanda, kuva cyatangira gukora hari abantu benshi babyinjiyemo hatangira no kujyaho amategeko atuma ibyo abantu bakora binyura mu mucyo kandi bikubahiriza amategeko akurikije icyerecyezo cy’igihugu, kuba hagiyeho ihuriro biradufasha kugira uruhare mu mategeko ashyirwaho no gutanga amakuru ku bintu dukora n’uburyo byakorwa neza”.

Dusengumuremyi Mucyo Jean de Dieu umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo MINFRA, avuga ko uku kwishyirahamwe ari igikorwa cyizoroshya guhuza ibikorwa n’izindi nzego.

Nk’urwego rw’abikorera mu Rwanda PSF rugaragaza ko iki gikorwa nko guhuriza hamwe abakora muri serivise zo gukusanya imyanda no guhuza imbaraga bikorohera impande zombi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku bihumbi bitatu bakora muri izi serivise zo gukusanya no gutunganya imyanda, mu mujyi wa Kigali honyine habarurwa kompanyi zigera kuri 30, gusa 12 nizo zifite uruhushya zihabwa n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger