Hashyizweho buruse zitiriwe nyakwigendera Chadwick Boseman wamamaye muri filimi nka ‘Black Panther
Nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Aaron Boseman wamenyekanye cyane nka King T’Challa muri filime ‘Black Panther’ yakunzwe ku isi mu mwaka wa 2018 yitabye Imana azize Kanseri yo mu mara, abantu batandukanye harimo n’ibigo bitandukanye bikomeje gusigasira ibigwi bye.
Kuri ubu Kaminuza ya Howard ku bufatanye na Netflix bajyiye kwishyurira abanyeshuri buruse (scholarships) zihagaze miliyoni $5.4 ni ukuvuga arenga miliyari 5,000,000,000 frw zizatangwa mu cyiswe “Chadwick A.Boseman Scholarships “ .
Ibigwi bya Chadwick Boseman bikomeje gusigasirwa muri kaminuza ya Howard uyu mugabo yanizemo . Iyi kaminuza ku bufatanye na kompanyi icuruza ikanakora filime mpuzamahanga ya Netflix biyemeje gufatanya bagashyiraho iyo buruse (scholarships) .
Iyi buruse yashyizweho mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Chadwick Boseman wamamaye muri filimi ya Black Panther. zizafasha abanyeshuri bashya mu ishuri ry’ubugeni mu gihe cy’imyaka ine bishyurirwa n’ibisabwa byose muri kaminuza.
Ubutumwa bwa Wayne Frederick uhagarariye iyi kaminuza mu butumwa yatanze yagize ati
“Ni iby’agaciro gakomeye gutangaza ishyirwaho ry’izi buruse (scholarships ) mu izina rya nyakwigendera Chadwick Boseman (Black Panther) uwo ubuzima bwe ndetse n’ibyo yafashije ubuhanzi n’ubugeni bikomeza kubera benshi ikitegererezo.”
Twabibutsa ko nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Chadwick Boseman bavuga ko ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 aribwo uyu mugabo yabarutse.
Filime Black Panther yahawe igihembo cya “Oscar”ni filime yakinwe ku nkuru yanditswe mu bitabo bita “Comic Books”, byo mu myaka ya 1960. Iyi nkuru kuko yavugaga cyane ku birabura, ikinirwa mu gihugu cya Afutika cyiswe “Wakanda”, byatumye ikundwa na benshi, cyane abirabura batuye mu bihugu bitandukanye ku isi, aho benshi bagiye bakoraho indirimbo, imideli iturutse ku myambaro abakinnye filime bari bambaye, n’ibindi.
Iyi filime yinjije asaga Miliyari y’Amadolari, yakozwe na Ryan Coogler, ihuza abakinnyi b’abirabura bazwi muri Hollywood, barimo Chadwick Boseman akaba ari umukinnyi w’imena, Lupita Nyong’o, Angela Bassett, Forest Whitaker na Daniel Kaluuya.
Chadwick Aaron Boseman yavutse tariki 29 Ugushyingo 1976 akaba yitabye Imana tariki 28 Kanama 2020.