Harvey Weinstein washinjwaga guhohotera abagore n’abakinnyikazi ba Filime yishikirije polisi
Harvey Weinstein wagiye ashijwa n’abagore benshi bakina filme ihotera rishingiye ku gitsina na ruswa ishingiye ku gitsina yagiye abakorera muri Cinema mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu yishikirije polisi yo mu mujyi wa NewYork.
Harvey Weinstein yari afatanyayije n’umuvandimwe Bob Weinstein kampani ya The Wenstein Comoany na kompanyi y’Imyidagaduro ya Miramax, ikora ikanatunganya Filime izi kompanyi zombi zagiye zishinjwa n’abagore benshi ko igira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bishingiye kugufata kungufu.
Uyu mugabo hashize igihe abagore benshi bari mu mwuga wa Cinema bamushinja kwitwaza umwanya n’ubushobozi yari akaba korera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Police ya New York yashimiye yashimiye abagore bagize ubutwari bwo kwemera kuvuga ibyabaye kugira ngo ibyaha nk’ibi bijye ku mugaragaro no mubutabera.
Abakinnyikazi ba filime nka Angelina Jolie, Gwyneth Paltrow ,Kate Beckinsale, Lysette Anthony, Cara Delevingne, n’abandi bagiye batanga ubuhamya butandukanye kuri uyu mugabo watumye hanabaho campaign ya #MeToo irwanya ihohoterwa iryariryo ryose rishingiye ku gutsina.
umunyamidelikazi w’umutaliya Ambra Battilana we anafite amajwi y’umvikanamo uyu Weinstein amufata ku mabere undi amubwira ko atagomba kubyongera gusa abashijwe iperereza bavuga ko batazayikoresha bazakoresha ibindi bimenyetso bishinja uyu mugabo. Iyi kampani ya The Wienstein Company yakoze filime nyinshi cyane nka The Crying Game (1992), Pulp Fiction(1994), Heavenly Creatures(1994), Flirting with Disaster (1996), Shakespeare in Love (1998) yanatwaye igihembo cya Academy Award.