AmakuruImyidagaduro

Harvey Weinstein wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Hollywood yahamijwe ibyaha byo guhohotera abagore

Harvey Weinstein wahoze akomeye cyane muri Sinema yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahamwe n’icyaha cyo guhohotera umuntu mu kumusambanya, yitwaje ububasha afite muri Hollywood bwo kuba yakugira icyamamare mu buryo bworoshye.

Guhamwa n’icyaha kuyu mugabo, byabereye igisubizo abantu benshi banatandukanye batemeraga imikorereye kugeza naho batangije hashitagi ya #MeToo rirwanya ihohoterwa rifatiye ku gitsina.

Weinstein w’imyaka 67 yahamirijwe icyaha mu mujyi wa New York ku rugero rwa gatatu rwo gusambanya ku ngufu hamwe no ku rugero rwa mbere mu guhohotera bifatiye ku gitsina.

Uyu mugabo washinzwe gushuka abakobwa barimo n’abana bato ko azabafasha kumenyekana agamije kubasambanya, ashobora kuzahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 25.

Uyu mugabo kandi anakurikiranyweho icyaha cyo guhohotera abagore babiri mu Mujyi wa Los Angelos mu mwaka wa 2013.

Abagore bagera kuri 80 nibo bamushinje kubitwaraho nabi mu buryo bwo gushaka kubasambanya badashaka, ibintu byakozwe mu myaka myinshi ishize.

Muri abo bammushnja harimo abakinnyi ba Filime Gwyneth Paltrow, Uma Thurman na Salma Hayek.

Uyu muyobozi mu ruhando rwa Sinema yigeze kuba ukomeye cyane anagira uruhare muri Filime zatsindiye ibihembo bikomeye nka Pulp Fiction, Good Will Hunting, The King’s Speech na Shakespeare in Love.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger