AmakuruAmakuru ashushye

Haruna Niyonzima yongeye guha ibyishimo abafana ba Yanga Africans

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo amateka, yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe kuva yava muri AS Kigali mu mukino bakinaga na Singida United urangira Yanga itsinza 3-1.

Ni imikino ya Shampiyona yakomezaga muri Tanzania, Yanga Africans yagiye gukina itari mu bihe byiza kuko mu mikino itatu iheruka batigeze babona intsinzi muri Shampiyona.

Haruna Niyonzima yarimo akina umukino wa mbere kuva yafata icyemezo cyo gusbira muri iriya kipe mu Ukuboza 2019.

Umukino wabereye mu Ntara ya Singida, warangiye Yanga ibonye amanota atatu itsinze 3-1.

Igitego cya mbere cya Yanga Africans yakibonye hakiri kare ku munota wa 11’ gitsinzwe na David Molinga, ku mupira yari ahawe na Mapinduzi.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Yanga Africans ifite 1-0, ku munota wa 57’ Haruna Niyonzima atsinda igitego cya kabiri ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina.

Igitego cya gatatu cya Yanga Africans cyatsinzwe na Gnamien Yikpe ku munota wa 77’. Igitego cya Singida United cyatsinzwe na Six Mwakasege ku munota wa 82’ umukino warangiye ari 3-1.

Yanga Africans yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 28, irushwa amanota 13 na Simba SC ya mbere ifite 41.

Uyu ni umwaka wa karindwi  ari gukinira iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.

Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga.

Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena uyu mwaka, ariko AS Kigali ibasha kumvikana na we, imusinyisha umwaka umwe.

Niyonzima ufite ibyangombwa akiniraho bigaragaza ko yavutse mu 1990, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger