AmakuruImikino

Haruna Niyonzima yavuze amagambo ashobora gutuma Rayon Itakaza abafana

Rutahizamu Haruna Niyonzima uheruka gutandukana na Rayon Sports akoresheje ijambo rikomeye yagaragaje ko iyi kipe irimo ibibazo bikomeye nubwo atabivuze.

Uyu mukinnyi muri Nyakanga ni bwo yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe, mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo amakuru yagiye hanze ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Ibi byatewe n’uko ibyo yasezeranyijwe ajya gusinya atabihawe kandi igihe yahawe cyararenze, yanahamagara ntibitabe.

Mu kiganiro na B&B Kigali FM, abajijwe niba ari ikibazo cy’amikoro cyangwa cy’imiyoborere kiri muri Rayon Sports, yagize ati “Mvugishije ukuri abantu bakwanga ikipe yabo.”

Yakomeje avuga ko ibyo yabonye mu gihe gito yari ayimazemo ari byo byatumye yicara agasesa amasezerano na Gikundiro.

Ati “Ibyo nabonye cyangwa se ibyo abantu banyeretse, nabonaga imbere bizaba bibi kurushaho. Nicaye nkavuga ibyo nabonye mu gihe gito, utubazo tumwe na tumwe duhari kandi tw’ingenzi dutuma ikipe ikomera, abantu ntibaza kuri stade.”

Haruna Niyonzima kandi yavuze ko Rayon Sports iyo abishaka aba yarayireze ariko atabikora kuko ari ikipe yubaha.

Ati “Niba n’amafaranga yabuze bimenyeshe, niba hari n’ikibazo kimenyeshe. Kuko nagombaga no kujya kubarega. Byarashobokaga ariko ntabwo ari byo byari binzanye. Rayon Sports ni ikipe nubaha.”

Ku kuba yakwerekeza muri AS Kigali, yavuze ko ari ikipe afite ku mutima ariko kuba yarakiniye Rayon Sports mu mukino wa mbere wa shampiyona bishobora kudahita bikunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger