AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Haruna Niyonzima yatangaje impamvu ahora yifuza kuganira na Perezida Kagame ku gitera umusaruro muke mu mavubi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima uherutse ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo imikino 100 izwi n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA Century Club”, avuga ko hari ubutumwa afitiye Umukuru w’Igihugu.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima unabimazemo igihe kinini  avuga ko aramutse ahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  hari ibyo yamubwira bituma itsinzi itaboneka mu ikipe y’Igihugu amavubi.

Muri ruhago abanyarwanda baheruka gushimishwa n’ikipe y’igihugu ku buryo bugaragara mu 2003-2004 ubwo iyi kipe y’igihugu yerekezaga mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda ntibasiba kwibaza igituma iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi itongera gutitiza amakipe bahura ariko akenshi igisubizo kigakomeza kubura.

Haruna Niyonzima mu kiganiro One Sports Show aherutse kuvuga ko ibi byose birimo kuba aho abanyarwanda bigunze kubera Amavubi hari umuti wabyo, ngo aramutse ahuye na Perezida Paul Kagame hari ibyo azi yamubwira kandi byakemura byinshi.

Haruna yagize ati “Navuze akantu abantu basa n’aho bagapinze ariko umunsi nahuye n’umukuru w’igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane (…) kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka, ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.”

Haruna Niyonzima mu magambo ye yumvikanisha ko Umukuru w’igihugu yaba ariwe muntu wenyine abona wakemura ibibazo bya ruhago hano mu Rwanda ku buryo ikipe y’igihugu yakongera kwitwara neza.

Uyu mukinnyi amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mateka yayo aho yakinnye imikino 105, ndetse akomeza avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ariko na none aca amarenga y’uko Perezida w’u Rwanda ari we ufite urufunguzo cyane ko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.

Tariki ya 01 Ugushyingo 2021 ni bwo FIFA yasohoye urutonde rw’abanyabigwi mu bihugu byabo, bakinnye byibura imikino 100 izwi n’iyi mpuzamashyirahamwe, urutonde rurerure rugaragaraho abakinnyi bose bakomeye ku Isi (Abasezeye n’abagikina) ndetse runagaragaraho kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 104.

Haruna Niyonzima ni we mukinnyi w’umunyarwanda wenyine ugaragara kuri uru rutonde rwa FIFA ruyobowe n’umunya- Malaysia, Soh Chin Ann w’imyaka 71 y’amavuko wakiniye ikipe y’igihugu imikino 195, akaba yarahamagawe bwa mbere muri iyi kipe tariki ya 19 Ugushyingo 1969, umukino wa nyuma yawukinnye kuya 18 Ukwakira 1984.

Haruna wakiniye ikipe y’igihugu guhera mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro 104, akaba yagaragaye mu ikipe y’ikinyejana ya FIFA, inagaragaramo ibikomerezwa ku Isi muri ruhago birimo Cristiano, Messi, Zidane n’abandi.

Haruna Niyonzima

Twitter
WhatsApp
FbMessenger