Haruna Niyonzima yagiranye ibibazo n’ikipe ya Simba Sport Club
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda , Haruna Niyonzima nyuma yo gutinda mu biruhuko kuburyo bwatunguye ubuyobozi bw’ikipe ya Simba, butumva neza impamvu yatumye uyu mukinnyi akererwa.
Umuyobozi wa Simba Salim Abdallah (Try Again) nawe kugeza ubu avuga ko ntakintu nakimwe aramenya cyatumye Haruna akererwa kuza muri iyi kipe ndetse bigatuma atajyana n’abandi bakinnyi ba Simba mu gihugu cya Turukiya(Turkey) aho bari mu myotozo.
Abandi bakinnyi bagize ibibazo nkibi byo gukererwa ni Said Ndemla, Meddie Kagere, Erasto Nyoni na Hassan Dilunga bo bivugwa ko batinze kubera ibibazo byo kubura Visa cg ibyangobwa by’inzira, ariko byaje gukemuka ubu bari muri Turukiya hamwe n’ikipe.
Ubuyobozi bwa Simba na none buvuga ko bugitegereje icyo Haruna azasobanura ku bukererwe bwe . Haruna yagombaga kurangiza ibiruhuko taliki ya 20 Nyakanga 2018 . Umuyobozi wa Simba avugako naramuka aje bazamuha umwanya akisobanura kuri ubu bukererwe bwe , yagize ati “Tuzamuha umwanya tumve ibibazo yagize kuko ubu ntitwafata umwanzuro tutazi ikibazo yaba yaragize , kujya muri Turukiya(Turkey) byo kuriwe ntibikibaye kuko yarakerewe cyane.”
Gukererwa cyane niyo mpamvu yatumye Haruna atajyana n’abandi bakinnyi kuko we yaje atinze , abayobozi bahitamo kumuhagarika ntiyajyana n’abandi , ubu abandi bakinnyi bari muri Turukiya aho bari mu myitozo n’umutoza wabo mushya ukomoka muri Turukiya.