Haruna Niyonzima na Muhadjir Hakizimana batakaje mushiki wabo
Kuri uyu wagatatu, umuryango wa kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima na murumuna we Hakizimana Muhadjir ukinira APR FC uri mu kababaro, nyuma y’urupfu rwa Twizerimana Hawa Sumaya bavukana watabarutse azize uburwayi.
Amakuru avuga ko uyu mubyeyi usanzwe ari nyina wabo wa Djihad Bizimana yazize uburwayi yari amaranye iminsi, akaba yasize abana batatu.
Amakuru y’uru rupfu kandi yahamijwe na kapiteni w’ikipe y’kigihugu Amavubi Haruna Niyonzima kuri ubu ukina muri Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Aganira na RuhagoYacu yagize ati” Ni inkuru y’akababaro menye muri iki gitondo, nkaba ubu ndi gushaka uko nabona itike y’indege nkaza gutabara mu Rwanda, nta bindi byinshi navuga kuko ndumva mfite agahinda gakomeye.”
Uyu muryango uvukamo abasiporutifu benshi bamenyekanye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, barimo nka Sibomana Abdul wabaye kapiteni wa APR FC n’ikipe y’igihugu igihe kirekire, hakabamo kandi Niyonzima na Hakizimana Muhadjili ukiri mu kibuga, n’abandi bishywa babo bakina umupira benshi, barimo Djihad na murumuna we Sadjati wa Etincelles mu bazwi cyane.
Umuzamu wa Rayon Sports Bakame na we ni muramu wa Niyonzima Haruna.
Biteganyijwe ko umuhango wo guherekeza uyu mubyeyi uba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, ukabera i Rubavu aho nyakwigendera yari atuye.