Haruna Niyonzima mu bakinnyi 11 Mashami yiyambaje imbere ya RD Congo
Kuri uyu wa gatatu ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu icakirana na Les Leopards ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wa gicuti utegura uwo gushaka itike ya CHAN Amavubi azahuriramo na Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru.
Ni umukino uza kubera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa guhera saa moya n’igice z’umugoroba.
Mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu mujyi wa Kinshasa, ihakorera imyitozo mu masaha y’umugoroba mu rwego rwo kwitegura uyu mukino.
Abakinnyi 11 Mashami Vincent aza kwifashisha barimo Kapiteni Haruna Niyonzima wamaze kubona ibyangombwa bikosoye bimwemerera gukinira Amavubi, nyuma y’uko uyu musore atari yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi Amavubi yatsinzemo ibirwa bya Seychelles.
Abakinnyi 11 Mashami Vincent aza kwifashisha kuri uyu mukino.
Umunyezamu: Kimenyi Yves
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.
Abakina hagati mu kibuga: Butera Andrew, Nsabimana Eric na Haruna Niyonzima.
Abataha izamu: Iranzi Jean Claude, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest.