Haruna Niyonzima asanga Mazimpaka Andre akwiye gusaba Migi imbabazi
Haruna Niyonzima ugifatwa nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, asanga Mazimpaka Andre ukinira ikipe ya Rayon Sports akwiye gusaba imbabazi Mugiraneza Jean Baptiste Migi usanzwe ari Kapiteni wa APR FC, kubera amagambo amusebya yamuvuzeho.
Mazimpaka Andre wamaganwe n’abatari bake, yasebeje Migi ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wa shampiyona Rayon Sports yari imaze gutsindamo Espoir y’i Rusizi ibitego 4-0.
Uyu muzamu w’ikipe ya Rayon Sports yatumye umunyamakuru wa Kigali Today kubwira Migi kureka kujarajara arara mu mastade ahakorera amafuti, ngo kuko ntaho byamugeza.
Ati” Twe nka Rayon Sports intego ni ugutsinda imikino yose isigaye, ikipe duhanganiye igikombe ni APR FC kandi simpamya ko imikino yose isigaye bazayitsinda, ahubwo ndagira ngo mpe ubutumwa Migy”.
“Uwo Migy areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda.”
Ku bwa Haruna Niyonzima usanzwe ari incuti ya Mazimpaka Andre, asanga n’ubwo amagambo nkariya ashobora kuryoshya shampiyona bidakwiye ko umukinnyi nka Mpazimpaka avuga ibintu nka biriya adafitiye gihamya. Yasubizaga Post umunyamakuru Imfurayacu Jean Luck wa Radio10 yashyize kuri Instagram.
Ati” bro ni byo biryosha shampiyona nkuko ubivuze, ariko buriya si byiza ko wavuga ibintu nkibyo nta kibigaragaza ufite. Ku byanjye numva Mazimpaka nk’umushuti wanjye yari akwiye gusaba Migi imbabazi kuko ntabwo mbona ko byari inzira nziza yo kuba yabivuga kuri media kandi atatwereka gihamya. Uko njye ni ko mbitekereza.”
Nyir’ugusebywa Migi we yavuze ko inkiko ari zo zigomba kumukiranura na Mazimpaka Andre, ngo kuko ibyabaye ari ukumusebya.