AmakuruImyidagaduro

Harmonize yiyemeje kugaburira abana batishoboye muri Tanzania

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize ukunzwe na benshi muri Tanzania, yagaragaje ko ari umuntu ufite byinshi atekereza ku bana bo mu mihanga ndetse n’abandi batandukanye batagize amahirwe yo kuvukira mu miryango yishoboye.

Kuri iki Cyumweru Harmonize yatangije ku mugaragaro inzu icuruza ibiryo( Restora) izajya ifasha abo bana kubona icyo kurya batishyuye kubera ubushobozi buke bwabo.

Iyi restora yatangijwe yitiriwe ‘Konde Boy Mgahawa’ biteganyijwe ko izatangira gushyira mu bikorwa intego yayo, mu mezi atandatu ari imbere, abo bana bakazajya bahabwa ibyo kurya buri munsi wa nyuma w’icyumweru ni ukuvuga ku Cyumweru.

Mu byumweru bishize, uyu muhanzi wamamaye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba yatangaje ko yatangije inzu ye bwite ifasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo bya muzika izwi nka “Konde Music Worldwide” nyuma yo gutandukana na Wasafi Records ya Diamond Platnumz.

Harmonize yagaragaje ko ku bwe, kuba yatangije iyi restora arikimwe mu bintu yishimiye cyane kuko ari intambwe ya mbere yo kugera ku nzozi ze.

Harmonize kandi yanashimiye inzego z’ubuyobozi zitandukanye muri Tanzania zikomeje kwifatanya nawe mu bikorwa bye bitandukanye bifitiye akamaro umuturge wa Tanzania.

Uyu muhanzi yatangije iki gikorwa nyuma y’iminsi mike asabwe na Perezida wa Tanzania Dr Pombe Magufuro ko yaziyamamaza mu matora ateganwa kuba muri iki gihugu muri 2020.

Harmonize nawe mu gisubizo yatanze, yashimiye perezida anamugaragariza ko yumvise icyifuzo cye kandi ko we n’abakunzi be bazafatanya kugeza ubwo bazabigeraho kuko nawe asanzwe afite gahunda yo gukora igishoboka cyose igihugu cye kigakomeza gutera imbere.

Mu gihe Harmonize yaba ageze kuri iki gikorwa yatangije, yaba akomeje kugaragaza ibikorwa by’intashyikirwa byo guhumuriza imiryango itishoboye, no kugarurira icyizere abana babuze imiryango n’abatishoboye muri rusange.

Harmonize yatangije Restora izajya ifasha abana batishoboye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger