Harmonize yavuze ukuri ku byo gutandukana n’uwo biteguraga gukora ubukwe
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yemeje ko yamaze gutandukana Poshy Queen bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Uyu musore yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yagize ati: “Ibirimo kuvugwa byose ku rukundo rwanjye ndimo kubibona kandi simbyishimiye, ndarahira ko ntashobora guhisha ibyo nari nashyize ku mugaragaro. Kuguma ncecetse ni uko nangaga kugira icyo mvuga ngo ntateza impaka”.
Yakomeje agira ati: “Umuryango we (Poshy Queen) uranyubaha cyane, twatandukanye ku bw’umvikane. Hari aho tuba dusabwa kumva ko ibiba byose biba ari imipangu y’Imana. Niba utanizera ibyo wibuke ko hari imvugo ivuga ko ikitari icyawe kiba atari icyawe.”
Harmonize yavuze ko nyuma yo gutanduka na Poshy Queen nta wundi mukunzi afite.
Ati: “Ndasaba ko mutakongera kuvuga ko ndi mu rukundo n’umuntu uwo ari we wese. Ubu nkeneye gufata umwanya nkiyitaho, nkicara nkiga ku makosa nakoze n’ibyo ngomba gukosora.”
Harmonize yatangaje ibi mu gihe byavugwa ko ashobora kuba ameranye neza na Fridah Kajala bahoze bakunda mbere yo gukundana na Poshy Queen, ndeste bikekwa ko aba bombi bashobora gusubirana igihe icyo ari cyo cyose.