Harmonize yashyize hanze amashusho ya “Niteke” agaragaramo umukunzi we(Yirebe)
Umuhazi Harmonize wamamaye cyane mu muziki wa Tanzaniya na Afurika y’i Burasirazuba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ yasohotse mu muzingo muto(EP) w’indirimbo enye.
Muri aya mashusho kandi harimo umukunzi we w’umunya-Kenya , Sarah nk’umukinnyi(Actress).
Mu minsi ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho ya ‘Kainama’ nk’imwe mu ndirimbo zari zigize uyu muzingo. Kainama ni indirimbo yafatanyije na Diamond Platinumz n’umunya-Nigeria, Burna Boy.
Indirimbo enye zose yashyiriye hanze icyarimwe mu buryo bw’amajwi ni iyi ngiyi yakoze wenyine, Kainama ye, Diamond na Burna Boy, Show Me What You Got ye na Yemi Alade. Iya nyuma ni Tepete yafatanyije na Mr Eazi.
Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara mu buryo bwa mashusho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Werurwe 2019, kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 122(..).
Yirebe Hano