Harmonize yagaragaje umukunzi we mushya
Harmonize uri.mu bahanzi bakomeye cyane muri Tanzania, yerekanye umukunzi we mushya witwa Abigael Chams, mu gihe hari hashize ibyumweru bicyeya havugwa ibihuha ku rukundo rw’abo bombi, kuko byari bikiri mu ibanga.
Amakuru y’urwo rukundo yahamijwe na Harmonize ubwe, mu byo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Mu mavidewo yasohowe n’uwo muhanzi, agaragaza abo bakundana bombi bari mu kabari gafite n’akabyiniro hamwe bishimye, Chams arimo atamika Harmonize utuntu amugaburira, ubundi bafatanye mu biganza.
Harmonize, ubundi ngo yari azwiho kugira abakunzi babyibushye, ariko kuri iyi nshuro yahisemo bitandukanye n’uko bisanzwe, abafana bamwe ngo bakaba bavuze ko bafite amatsiko yo kumenya uko urukundo rwabo ruzamera.
Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyanditse ko umukunzi mushya wa Harmonize, na we ari umuhanzi uzamutse vuba aho muri Tanzania, ndetse akaba azwiho kuba azi gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.
Harmonize akimara kugaragaza uwo mukunzi we Abigael, yasabye abafana be n’abakora mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, kwirinda kuvuga amagambo mabi ku rukundo rw’abo bombi.
Yagize ati “Sinshaka kumva izina ryanjye cyangwa se iry’umugore wanjye rivugwa nabi. Mwebwe mwese abafite imbuga zo kuri interineti munyuzaho amakuru, ibitangazamakuru, ndabasabye ntimuzakoreshe izina ry’umukunzi wanjye mu buryo budashimishije . Njyewe ngira amarangamutima, ariko umukunzi wanjye we agira amarangamutima menshi cyane. Ndamukunda”.
Harmonize yanasangije amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, amugaragaraza we n’umukunzi we bari mu modoka nziza ndetse yerekana ko no muri telefoni ye, iyo ayifunguye haza ifoto y’uwo mukunzi we (phone’s screen lock wallpaper).
Harmonize agaragaje umukunzi we mushya nyuma y’uko hari n’abandi yakundanye nabo mu gihe cyashize, kandi bazwi cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania, harimo nka Fridah Kajala ndetse na Poshy Queen bivugwa ko batandukanye mu mwaka ushize wa 2024, kandi Harmonize akaba yarakomeje kwirinda gutangaza impamvu yatumye batandukana.
Uyu muhanzi ukunze kwitwa Konde Boy aho muri Tanzania, ubu arimo arakundana n’uwo muhanzi, Abigael Chams, wavutse mu 2003, ariko akaba yaragize amahirwe yo guhita akundwa cyane, aho afite abamukurikira (followers) basaga Miliyoni imwe ku rubuga rwa Instagram.
Abigael na we mu minsi ishize yanditse ubutumwa kuri urwo rubuga rwa Instagram avuga ko yabonye umukunzi, agira ati “Ntekereza ko nabonye umugabo numva unkurura rwose. Ubu rero niba ngomba kwimukira mu Mujyi wa Dar es Salaam, cyangwa se bikaba bya bindi byo gukundana muri kure (long distance) simbizi”.