Harmonize yagaragaje ko atagikeneye kumva ibyerekeye kuri Diamond Platnumz
Umuhanzi wo muri Tanzania uzwi nka Harmonize umaze igihe atandukanye na Wasafi Records ya Diamond Platnumz, yagaragaje ko tagikeneye kugira icyo y’umva n’icyo avuga ku byerekeye Diamond batagikorera hamwe.
Ibi byagaragaye nyuma y’igihe gito umuhanzi Diamond Platnumz atumiye Harmonize na Ali Kiba kuzitabira igitaramo cya Wasafi Festival, Harmonize akaba yamaze kwigarama ubwo butumire.
Ni mu gihe ejo kuwa Gatatu, ubwo Diamond yavugaga kuri Wasafi Festival iteganywa kuba taliki ya 9 Ugushyingo 2019, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dar es Salaam cyaciye no kuri Radiyo na Televiziyo ya Wasafi, yavuze ko afite icyizere cy’uko Harmonize azitabira icyo gitaramo kimwe na Ali Kiba na we wahawe ubutumire bwo kukitabira.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Diamond yagize ati“Bamwe mu bahanzi bagenzi bacu bo muri Nigeria ntibibabuza gukorana umuziki mu bitaramo nk’ibi kuko ibibazo bafitanye babishyira ku ruhande. Birasanzwe kubona Wizkid na Davido bahurira ku rubyiniro kandi basanzwe bafitanye amakimbirane.”
Yakomeje agira ati “Ni gute twagumya gushyamirana no muri gahunda zitwinjiriza amafaranga no guhuriza hamwe Abanya-Tanyaniya?”
Harmonize we abajijwe niba azitabira ubu butumire bwa Diamond, yagize ati“Ibijyanye na Diamond bireke tuganire ibindi.”
Wasafi Festival ni ibitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’inzu ifasha abahanzi izwi nka ‘Wasafi Records’ bigamije gususurutsa Abanya-Tanzaniya mu duce dutandukanye tw’iki gihugu ndetse bakaboneraho no kumenyekanisha ibikorwa byabo. Bashobora gutumira n’abandi bahanzi batari muri Wasafi ngo bifatanye na bo.
Umubano wa Wasafi na Harmonize wajemo agatotsi kuva uyu muhanzi yafata icyemezo cyo kuyivamo, kugeza naho yakoze ubukwe agatumira abahanzi bayikoreramo ntihagire n’umwe uhagaragara.
Harmonize yavuye muri Wasafi kubera umwuka mubi yari asigaye afitanye n’abayirimo ndetse na Diamond washoye amafaranga muri iyi nzu ntibari babanye neza.
Nyuma yo kuva muri Wasafi, Harmonize yahise ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yahaye izina rya “Konde Music Worldwide”.