Harmonize na Diamond Platinumz bafatiye icyemezo umuziki wa Nigeria ukinwa muri Tanzania
Diamond Platnumz na Harmonize bihaye inshingano ikomeye cyane yo gushaka uko bagabanya umuziki wa Nigeria usa murikwiharira ikibuga cy’imyidagaduro muri Tanzania.
Harmonize na Diamond basanzwe bakorana byahafi dore ko badakunze gusingana mu bikorwa bitandukanye bakora byo kumenyekanisha umuziki wa Tanzania hirya no hino ku Isi. Harmonize ubwo yari mu kiganiro na Radio Five yavuze ko umuziki wabo ubyinitse wasubiye inyuma cyane bityo bikorohera umuziki wahandi nka Nigeria wifatira utubyiniro n’ahandi hakinirwa umuziki muri Tanzania.
Yagize ati ” Ubungubu usigaye ugera mu tubyiniro ugasanga hari umuziki ubyinitse ariko ugasanga si uwacu ni uwahandi kandi natwe dushoboye gukora umuziki nk’uwo, biradusaba dukore cyane tukagabanya uku gukinwa kw’imiziki yo hanze nka Nigeria”
Harmonize yakoje avuga ko abenshi usanga babyina n’ibyo batazi “Urebye dukunda umuziki wabo kubera uko ucuranze (Beat) gusa, ariko ugasanga ururimi ntituruzi”
Harmonize na Diamond kuri ubu bafitanye indirimbo ebyiri “Bado” na “Kwa Ngwaru” baherutse gukora vuba aha, ndetse n’izindi zitandukanye bahuriyemo n’abandi bahanzi bakorera muri Wasafi(WCB) no hanze yayo. Iyi ndirimbo “Kwa Ngwaru” niyo Harmonize aheraho avuga ko ariyo ntangiriro yo kugabanya umuziki wa Nigeria usa nuwafashe ikibuga cyabo.
Muri iyi minsi iyo urebye ibikorwa by’inzu y’umuziki ya Wasafi Records aba bahanzi bombi banahuriyemo ntiwatinda kuri iki gitekerezo dore ko mu minsi ishize Wasafi Records iherutse no gushyira hanze Televiziyo yayo izakomeza kumurika ibikorwa by’umuziki ndetse n’imyidagaduro yo muri Tanzania. Diamond Platnumz nyiri Wasafi ni umuntu urimo kugaragaza gukunda cyane ibikorwa by’iwabo ndetse akabigaraza kenshi mu rwego rwo gushishikariza n’abandi gukunda ibyi wabo.
Mu bihe byashize wasangaga umuziki wa Tanzania uri hejuru muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko ubu ikibuga gisa naho cyihariwe n’umuziki wa Nigeria cyane . Ninayo mpamvu mu bihugu byusanga bifite gahunda yo guteza imbere umuziki wabyo kuburyo uwo hanze wagabanuka bityo umuzuki w’imbere nawo ugatera imbere.