AmakuruImyidagaduroUmuziki

Harmonize mu mazi abira nyuma yo gusohora urutonde rw’abaryamanye n’umukunzi we

Umuhanzi Harmonize uherutse gusohora urutonde rw’abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper ubu ari mu mazi abira, aho uru rutonde rwamaze gukurura impaka ndende mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muhanzi yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru guhera mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo gutandukana n’umuzungukazi witwa Sarah bari bamaze igihe gito bakundana.

Intandaro y’isenyuka ry’urukundo rwa Harmonize n’uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cy’ubutariyani yaturutse ku kuba byaraketswe ko uyu mukobwa ashobora kuba yararyamanye na Mwarabu Fighter usanzwe ucungira umutekano Diamond Platnumz.

Jacqueline Wolper wari warasimbuwe na Sarah yasabwe n’itangazamakuru kugira icyo avuga kuri runo rukundo rwari rumaze gusenyuka, gusa amagambo yavuze ntiyakiriwe neza na Harmonize kugeza ubwo uyu musore akoze urutonde rw’abagabo baryamanye n’uyu mukobwa ukina amafilimi.

Jacqueline Wolper wahoze ukundana na Harmonize.

Jacqueline Wolper yavuze ko Sarah ari umukecuru urera abana’, bityo ko “Nyuma yo kunanirwa kurera umwana agiye gushaka undi mwana arera.”

Urutonde Harmonize rwazamuye impaka ndende, dore ko umukinnyi wa filime Shamsa Ford yahise afata iya mbere yiyama uyu muhanzi, amubwira ko adakwiye gukinisha izina ry’umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano.

Mu mazina 11 y’abagabo baryamanye na Jacqueline Wolper, Harmonize yavuzemo Diamond ndetse na Jux, umukunzi wa Vanessa Mdee.

Ku rutonde Harmonize yakoze, Sarah yaje n’uburakari bwinshi abwira Wolper ko ari indaya amusaba gusoma neza uruhererekane rw’abagabo bamuryamye hejuru mbere yo gushotora bagenzi be.

Yagizie ati ”Ntabwo mfite uwo muco mubi, ni wowe uwufite. Narawugusigiye, reba urutonde rwawe nurangiza ujye gushaka umuganga w’amenyo atunganye ayawe neza. Baho ubuzima bwawe wa ndaya we!”

Harmonize na Sarah.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger