AmakuruImikino

Haringingo utoza mukura VS yavuze icyayikomye mu nkokora imbere ya El-Hilal

Haringingo Francis utoza ikipe ya Mukura Victory Sports, yemeje ko ubwugarizi bwe buri mu cyatumye ikipe atoza inyagirwa ibitego 3-0 na El-Hilal Omdurman yo muri Sudan.

Mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ikipe ya Mukura VS yatsindiwe muri Sudan, mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya Confederations Cup.

El-Hilal yafunguye amazamu hakiri kare cyane, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Mukhtar. Hari ku munota wa 5 w’umukino. El-Hilal yabonye igitego ku munota wa 62 ibifashijwemo na Idris Mbombo, mbere yuko Ahmed Muhamed abonera ikipe ye igitego cya gatatu ku munota wa 80.

Ni ibitego byinjiye ahanini biturutse ku mipira yabaga iterewe hanze y’urubuga rw’amahina, bikarangira ab’inyuma ba Mukura n’umuzamu Rwabugiri badashoboye kurokora izamu ryabo.

Abasore ba Mukura nka Hussein Ciza, Christophe Ndayishimiye, Bertrand Iradukunda na Rashid Mutebi bagiye babona uburyo bw’ibitego; gusa bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona.

Haringingo utoza Mukura VS yemeza ko abahungu be bagerageje gukina neza, gusa bakomwa mu nkokora n’abakinnyi bakina inyuma batitwaye neza bikabaviramo kwinjizwa ibitego bitatu. Ni mu kiganiro yagiranye na Times Sports.

Ati”Twakinnye neza ku buryo twari gutsinda n’uriya mukino cyangwa tukawunganya mu gihe twari kubyaza umusaruro amahirwe twagiye tubona. Turasabwa imbaraga nyinshi cyane mu mukino wo kwishyura.”

Haringingo anenga by’umwihariko bamwe mu bakinnyi be basa n’abavuye mu mukino hakiri kare.

Mukura VS ari na yo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, irasabwa gutsinda ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura kugira ngo ishobore kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Mu giye yaba ishoboye guhigika El-Hilal Omdurman nyuma y’umukino wo kwishyura uzabera I Huye kuri uyu wa gatandatu, yaba ibaye ikipe ya kabiri yo mu Rwanda ishoboye kugera mu matsinda ya Confederations Cup nyuma ya Rayon Sports yayagezemo mu mwaka ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger