AmakuruPolitiki

Hari Umunyarwanda wigishaga muri Uganda watawe muri yombi

Inzego z’umutekano z’igihugu cya Uganda zamaze guta muri yombi Umunyarwanda usanzwe aba muri iki gihugu akora umwuga w’ubwarimu.

Uyu mugabo witwa Karangwa Daniel w’imyaka 43 y’amavuko, yafatiwe ku kigo cy’amashuri cya Rwamata aho yigishaga kuva mu mwaka wa 2000. Amakuru avuga ko Karangwa yatawe muri yombi ku wa 26 Werurwe 2019.

Nta mpamvu izwi yatumye atabwa muri yombi.

Amakuru y’ifatwa rye yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we wifuje ko amazina ye atatangazwa ku bw’umutekano we.

Yagize ati” Karagwa yari ari ku ishuri ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Noah yahaparikaga. Nyuma abapolisi bambaye sivili bamubwiye ko akenewe ku gashami ka Polisi ka Rwamata kugira ngo agire iperereza akorwaho.”

Ngo Karangwa yaje kwinjira muri iriya modoka, ahita avanwa mu kigo.

Hari amakuru avuga ko yahise ajyanwa i Rwamata aho yafungiwe akanya gato nyuma yo guhatwa ibibazo, hanyuma akajya gufungirwa i Kampala.

Abagize umuryango wa Karangwa bavuga ko Polisi itarababwira icyo umuntu wabo yafatiwe. Rwamata aho yabanje kujyanwa, ngo bababwiye ko byaba byiza bahamagaye aho ari.

Ifatwa ry’uriya Munyarwanda ribaye mu gihe inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guhiga Abanyarwanda mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu. Abahigwa barazira icyiswe”Gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.”

Mu gihe ibi byose biri kuba, leta ya Uganda yo ihakana yivuye inyuma ko hari Abanyarwa bafatirwa ku butaka bwayo bafungwa bakanatotezwa n’inzego zayo zishinzwe umutekano.

Ku bwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa, ngo abasura Uganda barimo n’Abanyarwanda ntacyo bagomba kwikanga mu gihe bahinjiye mu nzira zemewe n’amategeko.

Ati” Birazwi neza ko Uganda iha ikaze kandi ikakirana yombi abantu bose bo mu bihugu bitandukanye, barimo n’Abanyarwanda bifuza gusura igihugu cyacu. Ku bw’ibi rero, uwo ari we wese yaba ari n’Umunyarwanda wagendereye Uganda ntacyo agomba kwikanga mu gihe yaje mu nzira zemewe n’amategeko.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger