AmakuruPolitiki

Hari umuhanzi uri kwiyamamariza kuba depite

Mu gihe abakandida-depite bakomeje kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bageza ku banyarwanda imigabo n’imigambi yabo ngo bazabatore mu matora ategerejwe mu minsi iri imbere, hari umuhanzi na we uri muri aba bakandida.

Uyu ni Ntibanyendera Elissam Salim, uhamya ko mu gihe yaba agiye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yakorera ubuvugizi abahanzi ku bijyanye n’ibihangano byabo ndetse n’uburyo bicuruzwamo.

Uyu mugabo afite imyaka 40 y’amavuko akaba yaranarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ni umukandida w’igenga mu bakandida-depite. afite umugore n’abana bane, akomoka mu karere ka Nyagatare.

N’ubwo atazwi cyane mu muziki wa hano mu Rwanda ariko avuga ko yawutangiye akiri muto, yiga mu mashuri abanza ngo ni bwo yari afite gitari ikozwe mu idebe ifite imirya 2 abandi bajya gukina we agasigara kuri ya gitari ye. Mwarimu we yarayimubonanye ahita amubonamo impano akajya anamwigisha gucuranga gake gake maze mu kurangiza amashuri amuha gitari nziza kuva icyo gihe yinjira neza mu muziki.

Yakomeje amashuri y’isumbuye ajya kwiga mu cyahose ari Kigombe muri perefegiture ya Ruhengeri ubu ni akarere ka Musanze ariko kubera ko igihugu cyarimo intambara ahungira muri Groupe officiel de Butare ahasanga abanyeshuri bibumbiye hamwe bakora bacuranga na we arabisunga.

Akigera muri iki kigo ni ho yagize amahirwe maze yigana n’umugore wa Byumvuhore maze biramworohera guhura na we nk’umuhanzi yafatiragaho urugero gusa ariko urugendo rw’umuziki rwatangiye neza muri Kaminuza ya KIE.

Aha yarahageze ahasanga itsinda ryari rikomeye riyobowe na Danny Vumbi baramwakira akajya abacurangira. Uyu mugabo uvuga ko ari umuhanzi ndetse akaba aniyamamaza avuga ko azakorera ubuvugizi abahanzi, nta ndirimbo ze zizwi umuntu yabona kuko yacurangiraga abandi ariko we avuga ko muzika ari umuti kuri we akanahamya ko akazi kose yakora atareka umuziki.

Kwinjira muri politiki kuri we, abiterwa n’impamvu nyinshi kuko asanga n’ubuzima bwa buri munsi abantu tubamo ari politike ariko ikimuraje inshinga n’ukuvuganira abahanzi ku buryo bufatika kuko asanga abahanzi ari abantu bagirira akamaro igihugu ku buryo bufatika ndetse akanavugira urubyiruko muri rusange.

Mu bibazo by’ingutu abona bikwiye gukemuka ni uko nta nzu (Salle) abahanzi bakoreramo ibitaramo mu buryo butabagoye kandi butabangamiye abantu kuko iyo agiye gukorera ibitaramo mu mazu y’abacuruzi bibasaba kuyakodesha kandi nyamara abenshi nta bushobozi baba bafite ndetse ugasanga ibitaramo bifungwa bya hato na hato.

Gusa ariko hari abavuga ko kuba avuga ko ari umuhanzi cyangwa se akunda umuziki, ari iturufu ryo kugira ngo yigarurire abakiri bato ngo bazamutore.

Reba hano Ntibanyendera Elissam Salim uvuga ko azakorera ubuvugizi abahanzi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger