AmakuruImikino

Hari rutahizamu w’umunya-Ghana uri mu Rwanda waje gusinyira Rayon Sports

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Nzeri, i Kanombe ku kibuga cy’indege hasesekaye rutahizamu w’umunya Ghana waje kumvikana na Rayon Sports mu rwego rwo kureba niba yazayikinira mu mwaka w’imikino utaha uhereye mu irushanwa ry’agaciro.

Uyu musore witwa Michel Sarpong bakunda kwita Balotelli iwabo muri Ghana, yageze i Kanombe ari kumwe na mugenzi we wundi bivugwa ko yaje kumvikana na Sunrise y’i Nyagatare.

Uyu musore w’igitwenge kinshi yaje akubutse muri Dreams FC y’iwabo muri Ghana, gusa mu minsi ishize yanagiye gukora igeregezwa muri Standard de Liege yo mu gihugu cy’Ububiligi n’ubwo bitamuhiriye bikarangira agarutse iwabo muri Ghana.

By’umwihariko muri iyi kipe ya Dreams FC yo muri Ghana, amakuru avuga ko Balotelli yari rutahizamu ngenderwaho, ku buryo kwemeza abayobozi ba Rayon Sports bidashobora kumugora.

Akigera i Kigali yavuze ko yishimiye cyane igihugu cy’u Rwanda bijyanye n’uko umuhagarariye yari yamubwiye ko ari igihugu kiza cyane, by’umwihariko ngo akaba yishimishijwe cyane no kuba aje mu kipe ya mbere ifite abafana benshi mu Rwanda.

Ati”Ndabona ari ahantu heza hadashyushye cyane kandi hadakonje. Umpagarariye yambwiye ko ari igihugu cyiza, none nkigera i Kanombe ndabona bishobora kuba ariko bimeze.”

” Nishimiye kuza aha mu ikipe ya Rayon Sports, nje gusinya amasezerano kuko byinshi mu bindeba namaze kubyumvikanaho n’umpagarariye hano mu Rwanda Alexis, ndumva ari ibyo.”

Balotelli yakomeje avuga ko yasanze koko Rayon Sports ari ikipe nziza cyane, nyuma yo kureba amashusho yayo no kugerageza gucengera mu mateka yayo.

Amakuru avuga ko uyu musore ashobora gusinya imyaka 2 muri iyi kipe y’ubururu n’umweru, akaba yanahita atangira kuyikinira mu mikino y’agaciro Development Fund iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe yaba asinyiye Rayon Sports, yaba abaye umunya-Ghana wa kabiri iyi kipe isinyishije, nyuma ya Donkor Prosper wasinye mu mezi 2 ashize.

Amakuru y’uyu musore yanashimangiwe na Perezida Paul Muvunyi, mu kiganiro yagiranye na RwandaMagazine, aho yanashimangiye ko hari n’abandi bakinnyi bagomba kongerwa mu kipe vuba na bwangu.

Muvunyi yagize ati”Muri aya marushanwa twigiyemo byinshi twakwigisha n’andi makipe ariko ahanini bizadufasha kurenga iki cyiciro tuviriyemo ubwo tuzaba tuyasubiyemo…Mu ijoro ryakeye hari umukinnyi wo muri Ghana waraye mu Rwanda. Abafana bazamubona mu irushanwa ry’Agaciro. Turashaka kubaka ikipe ikomeye ku buryo Shampiyona tuzayitwaramo neza, tukegukana igikombe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger