AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Hari kwigwa ku itegeko rihana ba rushimusi b’amafi

Mu nama yahuje abarobyi, abacuruza amafi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo cyayo RAB, abarobyi bagaragaje ko imbogamizi ikomeye ituma umusaruro w’amafi utagaragara ku isoko ry’imbere mu gihugu ari uko ba rushimusi b’amafi batizwa umurindi n’uko nta tegeko rihari rigenera ibihano ubifatiwemo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo yagaragaje ko hari kwigwa ku itegeko rivuguruye, rigenga uburobyi bwo mu mazi, bikazakuraho izo mbogamizi abarobyi b’umwuga bahoraga bataka z’uko ba rushimusi bafashwe bafungwa bugacya barekuwe.

Ni igitekerezo cyabanje kuzamurwa n’aborozi b’amafi bo mu karere ka Musanze baroba mu kiyaga cya Ruhondo, bavuze ko imbogamizi imwe ibakomereye bafite ari uko bafata ba rushimusi bakabashyikiriza inzego z’umutekano zikabarekura, bugacya bikongera bikaba uko.

Uhagarariye Ihuriro ry’aborozi b’amafi mu kiyaga cya Ruhondo yagize ati “Twagerageje kuvugana na RAB, ubuyobozi bwo ku rwego rw’Intara, batubwira ko ikibazo gihari kugeza kuri uyu munsi ari tegeko ridahari. Twari dufite itegeko rigenga uburobyi mu Rwanda ariko icyo kugeza uyu munsi badusobanurira ko nta tegeko rihana mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (Code Penal), byatubanye ikibazo kinini cyane kuko igihe cyose dufashe ba rushimusi nta kindi itegeko ribabaza.

Twasabye rero ko mwadukorera ubuvugizi itegeko rikandikwa mu gitabo cy’amategeko ahana (Code penal) uwafashwe wese akora ibinyuranyije n’itegeko agahanwa na bagenzi be bakabibona bityo bigatuma ubushimusi bucika kuko igihe cyose umushimusi afashwe ntahanwe ubushimusi ntibwacika”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Rutagwenda Theogene, yavuze ko itegeko rigiye gushyirwaho.

Ati “Amategeko n’amabwiriza arimo kuvugururwa, ayo twari dufite arashaje, n’ayari ahari ngira ngo ibihano nta bwo byabuzaga abantu; ibyo rero bikozwe ni ukuvuga ko icyo kizacika.

N’ubundi habagaho ibihano ariko bikanganye, n’ibyo kandi mwarabibonye ko ari imbogamizi, itegeko rero iyo rivuguruwe mushyiramo izo ngingo zituma ujya gushimuta bimuhenda”.

Ku ruhande rw’abarobyi, Kabagari Leonard, uhagarariye ihuriro ry’abarobyi mu karere ka Ngoma agira ati “Duhura n’ingorane, iyo tubafashe (ba rushimusi) hari abo tugeza mu buyobozi ndetse Polisi ishinzwe ishami ryo mu mazi (Marines) ikadufasha ariko bagera mu mategeko ugasanga barabarekuye kandi bakomerekeje abantu. Usanga bagarutse mu muryango nyarwanda badahanwe ugasanga bari kwivuga hejuru y’abarobyi babafashe ugasanga izo ngaruka zitugeraho kuko bahora bahanganye”.

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abarobyi mu Rwanda, Sindikubwabo Jean de Dieu, na we yemeza ko ba rushimusi ari bo batubya umusaruro.

Ati “Ni bariya ba rushimusi bo hanze na ba rushimusi bo mu barobyi, noneho ugasanga umusaruro unyuze ku ruhande ntugere ku munzani wa koperative kugira ngo utangirwe raporo. Iyo hajemo igikorwa cy’ubushimusi, hashobora kugabanuka umusaruro ku gipimo cya 30% ku musaruro uboneka”.

Akomeza avuga ko ibyo bikorwa bitubya umusaruro kuko umwaka ushize bagize umusaruro muke bitewe n’uko uwo bari biteze wabuze kubera abashimusi baroba n’amafi mato yari kuzongera umusaruro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger