Hari indirimbo za Diamond zahagaritswe muri Tanzaniya
Indirimbo 2 z’umuhanzi Diamond Platnumz ziri ku rutonde rw’indirimbo 13 zahagaritswe n’ikigo gishinzwe itumanaho muri Tanzaniya kubera ubutumwa burimo buhabanye n’umuco w’iki gihugu.
Ibi byasohotse mu itangazo ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Tanzaniya (TRCA) kuwa 28 Gashyantare 2018, rivuga ko zitemerewe kugaragara mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.
Muri iri tangazo basobanura ko izi ndirimbo 13 zatanzwe n’Ikigo gishinzwe ubuhanzi aho bavuze ubutumwa bugaragara mu mashusho n’ubwumvikana mu miririmbire buhabanye n’umuco wa Tanzaniya.
Kuri uru rutonde hagaragaramo indirimbo 2 z’umuhanzi Diamond Platnumz, yanakoranye n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi. izo ni Hallelujah yafatanyije na’itsinda ry’abanya-Jamaica rya Morgan Hertage na Waka yakoranye n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross, izi ndirimbo zikaba zarakunzwe cyane haba ,uri Tanzaniya no ku mugabane w’Afurika muri rusange.
Iyi ndirimo ya Diamond nayo yahagaritswe