Hari impungenge z’uko Nigeria yahigika Ubuhinde mu kugira umubare munini w’abituma ku gasozi
Impuguke zikatundakanye zagaragaje impungenge z’uko igihugu cya Nigeria gishobora guhigika Ubuhinde mu kugira umubare munini w’abaturage bituma mu ruhame ku mugaragaro.
Ibi izi mpuguke zibishingira ku buhamya zagiye zihabwa na bamwe mu baturage ba Nigeria batakambira leta y’iki gihugu bayisaba kuyitabara ubuzima bushaririye babayemo ndetse n’ibyo imibare igaragaza ku bijyanye n’uko isuku ihagaze muri iki gihugu.
Hannatu Peter, ni umuturage wo mu nkambi ya Gongola muri Nigeria uvuga ko bugarijwe n’umwanda.
Agaragaza agahinda ke yagize ati”Tuvoma ruhurura, nta mazi tugira hano, nta n’ubwiherero; dukunze kwifashisha ibihuru. Hari umugore uheruka kurumwa n’inzoka ubwo yitumaga mu gihuru, hari n’undi warumwe na yo yagiye gutashya inkwi.”
“Turashaka ko leta idufasha, by’umwihariko ku bibazo by’ubwiherero n’amazi meza. Abagore bamwe banyara aho biboneye bikarangira banduye indwara. Abenshi muri twe twandura indwara kandi kwivuza birahenze cyane.”
Aka gahinda k’uyu mugabo agahuza na bagenzi be baturanye muri aka gace batakamba bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’isuku nke.
Umusaruro uturuka kuri iki kibazo, ni indrawa ziterwa n’umwanda zirimo Cholera yamaze kwigarurira abaturage.
Ibiro bya Nigeria bishinzwe amazi, isuku n’isukura WASH bigaragaza ko isuku muri iki gihugu ari hafi ya ntayo.
Amakuru avuga ko miliyoni 183 z’abaturage batuye Nigeria bugarijwe n’ibibazo by’umwanda, ahanini biterwa n’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza akomeje kuba ingumi.
Ibi ni byo impuguke zitandukanye ziheraho zigaragaza ko hatagize igikorwa, Nigeria ishobora kunyura ku Buhinde mu kugira umubare munini w’abaturage bituma ku gasozi nta rwikekwe.
Suleiman Adamu, ni Minisitiri w’amazi muri Nigeria. Uyu aherutse kuburira leta y’iki gihugu ko mu gihe Ubuhinde bwaba bwigobotoye umwanya wa mbere bufite mu kugira abaturage babayeho muri buriya buzima, bwahita busimburwa na Nigeria, ibintu afata nk’igisebo gikomeye.
Adamu yagize ati”Hambere aha nari mu Buhinde. Leta iri mu nzira zo gukemura ikibazo cy’isuku nke no kwituma mu ruhame. Mu by’ukuri izi zakabaye inshingano zacu natwe.”
Adamu yakomeje avuga ko mu myaka 3 ishize 40% by’Abahinde ari bo bari bafite ubwiherero, magingo aya bakaba bageze ku kigereranyo cya 95%. Asanga iyi ari intambwe ikomeye yagatewe na Nigeria.
Uyu mu Minisitiri asanga Nigeria yari ikwiye kwigira ku Buhinde amasomo yatuma yigobotora iki gisebo ishobora kuzafata muri 2019.
Uretse mu biturage bya Nigeria umwanda wamaze gufata indi ntera, mu bigo by’amashuri na ho usanga nta bwiherero, bityo abana bakaba bifashisha ibihuru kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo.
Undi uhangayikishijwe n’iki kibazo ni Benson Attah usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe amazi, isuku n’isukura. Uyu we yagaraje ko leta ya Nigeria ikeneye gushyiraho ibikorwaremezo byafasha abaturage bayo gucika ku muco wo kwituma mu ruhame.
Rolf Luyendijk uyobora umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukwirakwiza amazi meza n’ubufatanye mu isuku, avuga ko umuzi mpuzamahanga w’ubwiherero wijihijwe ku wa 19 Ugushyingo wibutsaga abasaga miliyoni 800 bituma ku gasozi ko hakwiye gufatwa ingamba.
Uyu muyobozi yashimye ibihugu birimo Nepal, u Rwanda, Ghana, Ethiopia na Indonesia ku ntambwe ikomeye byateye yo kwimakaza isuku.
Nigeria ihagaze ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’abaturage batagira ubwiherero, inyuma y’igihugu cy’Ubuhinde cyamaze gushhyiraho ingamba zihamye zo kwikuraho iki gisebo.
Imibare igaragaza ko 28.5% by’Abanya-Nigeria bituma ku gasozi, mu gihe ababarirwa muri miliyoni 100 bugarijwe n’ikibazo cy’isuku nke.