AmakuruPolitiki

Hari icyoba ko Uburusiya bwaba bugiye kwihuza na Korea ya ruguru ya Kim joing_Un

Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite impungenge z’uko imishyikirano hagati y’Uburusiya na Koreya ya ruguru, mu bijyanye n’intwaro, ikataje.

Umuvugizi wa perezidansi y’Amerika mu by’umutekano w’igihugu, John Kirby yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Kirby yavuze ko minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu, aherutse kujya muri Koreya ya ruguru kugerageza kumvisha Pyongyang, ko ikwiye kugurisha intwaro n’Uburusiya.

Kirby yavuze ko perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin n’uwa Koreya ya ruguru Kim Jong Un, banandikiranye amabaruwa arahirira kwongera ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi yavuze ko Amerika ifite amakuru yavuye mw’iperereza agaragaza ko irindi tsinda ry’abayobozi b’Uburusiya naryo, ryagiye i Pyongyang nyuma y’uruzinduko rwa minisitiri w’ingabo.

Uwo muyobozi w’Amerika, yavuze ko hakurikijwe ayo masezerano, Uburusiya bushobora kuzabona intwaro igisirikare giteganya gukoresha mu ntambara gihanganyemo na Ukraine.

Ayo masezerano ashobora kuba anarimo ibintu by’umwimerere bidatunganyije bishobora gufasha igisirikare cy’uburusiya mu nganda za gisirikare ku bigo by’ingabo.

Kirby yanavuze ko amasezerano ayo ariyo yose arebana n’intwaro hagati y’Uburusiya na Koreya ya ruguru, ashobora kuba arenga ku myanzuro y’akanama k’umutekano kw’isi ka ONU.

Ari bwo yavuze ko basaba byihutirwa Koreya ya Ruguru, guhagarika imishyikirano yayo ijyanye n’intwaro n’igihugu cy’Uburusiya kandi ikubahiriza ibyo yemeye ku mugaragaro ko Pyongyang itazaha intwaro Uburusiya cyangwa se ngo izigurishe n’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger