AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

 Hari icyoba cyuko virusi itera Imbasa yagaragaye muri Uganda yagezwa mu Rwanda

Buri mwaka taliki 24 Ukwakira ku Isi hose hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya no kurandura indwara y’imbasa, ukaba ari umunsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2012.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 6 nk’uko byatangajwe na Minisitiri Dr. Ngamije ubwo yatangazaga ko rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza uyu munsi watangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga witwa Rotary International, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi Jonas Edward Salk wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu mwaka wa 1955.

Indwara y’imbasa itera ubumuga, mu kwezi kwa Kanama virusi itera imbasa iherutse gutahurwa muri Uganda , impuguke m’ ubuzima mu Rwanda bavuga ko ubwo iyi virusi yagaragaye hafi mu baturanyi ibi bishobora kongera ibyago byinshi by’uko iyi virusi yakwinjijwa mu Rwanda.

Nubwo guhera mu mwaka wa 1993 nta murwayi w’imbasa urongera gutahurwa mu Rwanda, hari impungenge zemeza ko virusi iyitera ishobora kwinjizwa mu Rwanda nk’uko byagenze kuri virusi itera icyorezo cya COVID-19 yakwiriye Isi yose mu gihe gito.

Impuguke mu by’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri Uganda mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka bwagaragaje ko hatahuwe virusi itera imbasa mu myanda y’abantu (amazirantoki) yasuzumwe cyane ko iyo virusi ikurira mu mara y’umuntu ku buryo uyifite ayituma n’undi wese uhuye n’uwo mwanda akaba ashobora guhita yandura no kuyikwirakwiza.

Itanga Ines, Umukozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara zishobora kuba ibyorezo mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe gukurikirana indwara zikingirwa, avuga ko u Rwanda rudatezuka gushyira imbaraga mu gukingira abana kuva bakivuka kugeza bageze ku mezi 3.5 mu gihe iyo ndwara hari aho ikigaragara ku isi harimo no mu bihugu by’abaturanyi.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Imbasa ni indwara yandura; ubwo rero kuba irangwa mu bihugu duturanye, kandi ibihugu duturanye badafite gahunda ihamye nk’iyacu, cyangwa ari indwara ku Isi yaba ikigaragara, natwe tuba tugifite ibyago byo kwandura. Niba COVID-19 yarambutse inyanja ikagera ubwo igera mu Rwanda indwara yose yandura mu gihe ku Isi itararanduka na twe dushobora kugira ibyo byago. Ni yo mpamvu gukingira dukomeza gukingira, tuzahagarika gukingira ari uko twumvise ko ku Isi nta murwayi w’imbasa ukigaragara.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo muri Uganda iyo virusi itagaragaye mu muntu, gusangwa mu mwanda bivuze ko hari umuntu wayitumye kandi aho ari ashobora kuba ayanduza n’abandi ku buryo ishobora kugezwa mu Rwanda n’abambuka umupaka n’amaguru, abagenda n’imodoka cyangwa indege.

Umukozi ushinzwe ikurikirana ry’indwara zikingirwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Jeanne Niyibaho, yongeyeho ko kugira ngo u Rwanda rube igihugu kizira imbasa bisaba gusigasira ibyagezweho mu gukingira n’ubukangurambaga bwo kwirinda ariko hakongerwa n’imbaraga mu kuba maso mu gihe virusi yayo ikirangwa mu bihugu by’abaturanyi.

Gahunda yo gukingira imbasa iri mu byafashije u Rwanda kuba mu myaka 28 nta murwayi w’imbasa uheruka gutahurwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije na we yashimangiye ko u Rwanda rutavuga ko rwakize iyi ndwara burundu mu gihe ikirangwa mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati: “Nubwo tumaze imyaka irenga 28 nta mbasa irangwa mu Rwanda, duturanye n’ibihugu bikigaragaramo ubwoko bumwe na bumwe bw’imbasa, ari na yo mpamvu abaturarwanda twese dusabwa gukomeza gukingiza abana inkingo zose uko zateganyijwe cyane cyane ko ari ubuntu, kandi n’ugaragayeho ibimenyetso by’imbasa akihutira kujya kwa muganga.”

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Imbasa ku nsaganyamatsiko igira iti: “Tubungabunge ibyagezweho, twubake u Rwanda ruzira imbasa.” Ku rwego mpuzamahanga, insanganyamatsiko iragira iti: “Umunsi umwe, twibande ku kintu kimwe: Turandure imbasa- dusohoze amasezerano yo kubaka Isi izira imbasa.”

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) buvuga ko mu mwaka wa 1988 ari bwo Isi yose yiyemeje kurandura indwara y’imbasa yanduzwa na virusi y’imusozi (wild poliovirus) igira ubwoko butatu (1,2,3).

Kuri ubu, iyo ndwara imaze kurandurwa mu Turere dutanu muri dutandatu tugenzurwa na OMS ku Isi harimo n’agace k’u Burayi katangaje ko kayiranduye mu mwaka wa 2002.

Iyi ndwara iracyagaragara mu bihugu bibiri ari byo Tajikistan na Ukraine, ahabonetse abarwayi bayo muri uyu mwaka wa 2021, ariko muri rusange ubwoko bubiri bwa virusi itera imbasa bukaba bumaze kurandurwa ku Isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger