Hari aho byageze abayobozi muri komite ya Rayon Sports bakamfata nk’imbwa yabo-Ivan Minnaert
Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze atoza Rayon Sports ikaza kumwirukana kubera kutumvikana na bagenzi be, yamaze kwerekeza muri Al-Ittihad Tripoli, imwe mu makipe y’ibihangage mu gihugu cya Libya. Yavuze ko yagiye atishimye kubera ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamufashe nabi nk’aho ntacyo amaze n’ubwo hari abo ashimira ngo azajya anasura.
Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi yirukanwe burundu na Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, gusa ntiyataha iwabo kuko yakomeje kuba hano mu Rwanda. Yabonye akazi ko gutoza iyi kipe y’ i Tripoli yigeze kubamo mu 2014 atoza abatoya bayo.
Mbere yo gufata rutema ikirere ngo yerekeze muri Libya, Ivan Minnaert yavuze ko atari yishimiye uburyo bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports yaraye itwaye igikombe cy’agaciro ku mukino yatsinzemo APR FC, ngo kuko hari igihe cyageze abayobozi muri komite ya Rayon Sports bakamfata nk’imbwa yabo cyangwa umuntu utagira aho akomoka, ariko ku rundi ruhande agashimira bamwe bamubaye hafi.
Ati:”Ndagiye, ngiye mbabaye kuko murabizi ko u Rwanda ari igihugu cyanjye cya kabiri. Nabaye muri Rayon Sports mpishimiye nanakora uko nshoboye ngo ikomeze kuba ikipe itinyitse mu gihugu ariko mbabazwa n’uko hari aho byageze abayobozi muri komite ya Rayon Sports bakamfata nk’imbwa yabo cyangwa umuntu utagira aho akomoka. Ntabwo ndi umuntu mubi ku mutima nk’uko ngenda numva bamwe bavuga. Ndashima cyane Freddy (Visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports) , Nizeyimana Olivier uyobora Mukura na Matic uyobora Fun Club ya Gikundiro Forever. Abo ni abavandimwe banjye bazajya banatuma ngaruka mu Rwanda kubasura.”
Amakuru avuga ko uyu mutoza azajya ahembwa angana n’ibihumbi umunani by’amadorali ya Amerika, mu gihe muri Rayon Sports yahabwaga ibihumbi bine by’amadorali.
Yahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru ahita yerekeza Istambul muri Turkey aho arafatira indege imujyana muri Libya, nyuma ngo azajya gusura umuryango we uba muri Espagne.
Ikipe Ivan Minnaert agiye gutoza ifite ibigwi bikomeye muri Libya kuko ifite ibikombe bya shampiyona 16, iby’igihugu 6, ndetse na Super Coupe za Libya 10. Ikindi ni yo kipe ya mbere yo muri Libya yakoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup muri 2007 ubwo yabuzwaga kugera ku mukino wa nyuma wa Nationale Al-Ahly yo mu Misiri nyuma yo kuyisezerera iyitsinze igitego 1-0.