Hari abifashisha Mitiweli de sante mu gukemura ikibazo cy’inzara
Inzara ni kimwe mu bintu umuntu wese atabasha kwihanganira, kuko usibye no kuba iryana, ishobora no kwica nyirayo.
Mitiweli de sante, ikunze kwifashisha mu kurohereza uyifite kwivuza mu buryo butamuhenze, ugereranyije n’uwivuza atayifite. Hari ijambo rigaragara kuri iyo karita rigira riti: “Uyifite ntarembera mu rugo”.
Kuremba kuri kwinshi, hari uremba azize indwara, hari uremba azize inzara, n’ibindi. Byakabaye byiza iyo bandikaho bati ” Uyifite ntarwara ngo arembere mu rugo”, kugira ngo hatagira n’abayifashisha mu bwambuzi, bitewe nuko barembejwe n’ikindi kitari indwara.