AmakuruImyidagaduro

Hari abatariyumvisha uko Miss Popularity wa 2020 yaboneste irushanwa rikiri ribisi

Abantu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakomeje kwibaza impamvu hari kuvugwa ko umukobwa uzaba Miss Popularity 2020 agahembwa n’ikigo cy’itumanaho MTN yamaze kuboneka nyamara irushanwa rikiri ribisi ndetse bagahita bitsa bavuga ngo nta kivugirwa ubusa.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rigeze aharyoshye kuko mu gihugu hose hamaze kuboneka abakobwa 54 bagomba gutorwamo abazajya mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2020 ndetse aba bakobwa bose bahuriye mu mujyi wa Kigali batombora nimero bazatorerwaho.

Nishimwe Naomie ni umwe muri abo ndetse yatomboye nimero 31  akaba yanavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, uyu ni umwe mu bakobwa bari gushaka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, uretse ibi asanzwe akorana na MTN iri mu baterankunga biri rushanwa  ndetse ikaba ari yo izahemba umukobwa uzaba Miss Popularity wa 2020 uzaba akoreye mu ngata Miss Mwiseneza Josiane wabaye uwa 2019, nyuma yaho umuyobozi w’iyi kompanyi yerekanye ko amushyigikiye byateje ikibazo.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 22 Mutarama 2020 ubwo abategura Miss Rwanda baganiraga n’itangazamakuru hanerekanwa nimero abakobwa 54 barenze ijonjora rya mbere bazatorerwaho.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ni imwe mu bari bahari ngo nabo bagire icyo bavuga kuri iri rushanwa kuko ari abaterankunga bakuru.

MTN yemeye ko izahemba umukobwa uzaba Miss Popurality (Wakunzwe n’abantu cyane kurusha bagenzi be).

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie ni umwe mu bahatanye kuko yarenze ijonjora rya mbere atsindiye mu mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe yari umwe mu bafite ikiraka cyo kwamamaza iyi Sosiyete byumwihariko. Mu minsi ishije umuyobozi wa MTN yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukobwa ashishikariza n’abandi kuba bamutora.

Ibi byaje guteza ikibazo ku bantu bibaza niba ataba yaraje muri iri rushanwa yaramaze guhabwa umwanya kugirango azakomeze akorane na MTN ahabwe ibyo yahabwaga.

Uwaje ahagarariye MTN muri icyo kiganiro witwa Gisele yavuze ko ku ruhande rwabo nta kibazo kibirimo.

Ati “ Asanzwe azwi ku mbuga nkoranyamabaga kandi si we gusa utwamamariza ku giti cyacu ntacyo bitwaye…n’abandi ntibibatere igishyika cyo kuvuga ko MTN yizaniye Miss wayo.”

Kuba umuyobozi wa mtn yarabishyizeho ngo ni uko yarari kwamamaza igikorwa cya ConnectRwanda.

Ishimwe Dieudonne uzwi ku mazina ya Prince Kid utegura Miss Rwanda yavuze ko buri mu Nyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutora uwo ashaka akanamwamamaza.

Ati “Tubyumve neza, igihari ni uko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka, icya kabiri iyo tugiye kwakira umuntu si tugendera kubyo yakoze cyangwa akazi ke yewe n’umunyamakuru yaza muri Miss Rwanda kandi ikigo cye ari abafatanyabikorwa.

Uwamwamamaje ahubwo nashyiramo akagufu anamutore, naba ashoboye azabatsinda cyangwa asigare…Ubushize hari n’umuyobozi washyigikiye umukobwa kandi ntabwo MTN ikomeye kumurusha.

Umwana w’abandi mwimushyiraho ‘igitutu’ ntabwo tugendera ngo bamuvuze cyane bitume tumwima ikamba cyangwa ngo turimuhe kuko byavuzwe. Icyo kintu kive mu nzira. Irushanwa rifite amabwiriza arigenga.”

Umukobwa uhabwa ikamba rya Miss Rwanda aba yahize abandi mu bijyanye n’ubwiza, ubwenge n’umuco.

Uyu mukobwa yavugishije abantu benshi
Abategura Miss Rwanda na MTN bavuga kuri iki kibazo bavuze ko ntacyo bitwaye kuba umukobwa yashyigikirwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger