Imikino

Harambee Stars ya Kenya yateye intambwe igana mu gikombe cya Afurika(Amafoto)

Ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars, yateye intambwe igana mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha, nyuma yo gutsinda Walia Ibex ya Ethiopia ibitego 3-0, mu mukino w’ijonjora ry’iki gikombe wabaye ku munsi w’ejo.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kasarani i Nairobi. Ni umukino ikipe ya Kenya yakiniye imbere y’abafana ibihumbi 60 bari buzuye Kasarani, nyuma y’uko inzego zishinzwe umupira w’amaguru muri Kenya zitegetse ko nta mufana ugomba kugira icyo yishyuzwa. Abafana kandi bari bahawe bisi zirenga 150 z’ubuntu mu rwego rwo kuza gutera ingabo mu bitugu ikipe y’igihugu cyabo.

Rutahizamu Michael Olunga na Eric Johanna ni bo bafunguriye Kenya amazamu mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, hanyuma Kapiteni Victor Wanyama ukinira Tottenham yo mu gihugu cy’Ubwongereza aza gutsinda igitego cya gatatu kuri Penaliti.

Iyi ni insinzi ya kabiri ikipe ya Kenya yegukanye mu tsinda F iherereyemo, ikaba inariyoboye n’amanota 7.

Magingo aya Birasa n’aho ikipe ya Kenya yamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika, bijyanye n’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryahagaritse mu mupira w’amaguru ikipe ya Sierra Leone iri mu tsinda rimwe na Kenya, kandi iyi kipe yagombaga gukina na Kenya imikino 2.

Cyakora cyo abanya Kenya bategereje aho ibya Sierra Leone bizahererera dore ko iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwo ku mugabane wa Afurika cyagiye gisaba kenshi gukurirwaho ibihano FIFA na CAF bakagitera utwatsi.

Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu bya Kenya na Ethiopia.
Stade ya Kasarani ijyamo abafana ibihumbi 60 yari yakubise yuzuye.
Abafana ba Kenya bari bibereye mu bicu.
William Ruto usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya yashimiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye.
Rutahizamu Michael Olunga yishimira igitego cya mbere.
Michael Olunga ahanganye n’ab’inyuma ba Ethiopia.

  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger