AmakuruAmakuru ashushye

Hanzuwe ko Nsabimana Calixte ‘Sankara’ aba afunzwe by’agateganyo iminsi 30

Ku gicamunsi cy’uyu wa 28 Gicurasi, urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko Nsabimana Calixte Sankara aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha 16 akurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize uyu mugabo yari yagejejwe imbere y’ubutabera, mu rwego rwo kumuburanisha ku byaha ashinjwa.

Nsabimana Calixte Sankara yemeye ibyaha ashinjwa anabisabira imbabazi.

Ibyaha akurikiraweho birimo Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Akurikiranweho kandi ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Mu isoma ry’umwanzuro w’urubanza, Nsabimana Calixte Sankara ntiyigeze agaragara mu cyumba cy’urukiko. Cyakora cyo ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwo  bwari buhagarariwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ko kuba Nsabimana Calixte akekwaho ibyaha ari uko abyemera akanabisabira imbabazi, kuba yarafatanywe indangamuntu n’inyandiko z’inzira yakoreshaga ashaka ibitunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuba umwirondoro we utazwi, kuba yiyemerera ko yashinze umutwe w’iterabwoba, amajwi bafatiye muri telefoni ye yigamba ibitero byagabwe mu Rwanda kandi akemera ko ari iye.

Hari kandi amatangazo atandukanye yasinywe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana akaba yarayasinyeho akangurira ibihugu byo hanze kwanga u Rwanda, kuba hari abapfuye n’abakomeretse kandi yarabigizemo uruhare.

Ni mu gihe Nsabimana Calixte Sankara we yasabwaga kuba arekuwe agakurikiranwa ari hanze ya gereza.

Urukiko rwavuze ko kuba yemera ibyo aregwa, hari abamushinja, amashusho ndetse akavuga ko niyo yapfa urugamba rwakomeza’; ibyaha akekwaho bikaba ari iby’ubugome, kuba yatoroka ubutabera, kuba aho atuye hatazwi bikaba biteye impungenge ko arekuwe ataboneka.

Urukiko kandi rwagize amakenga y’uko mu gihe yaba arekuwe byatuma sibanganya ibimenyetso cyangwa akotsa igitutu abagizweho ingaruka na biriya bitero, bityo kumufunga akaba ari yo nzira yatuma ibyaha akurikiraweho bidasibangana.

Urukiko rwavuze kandi ko kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa [Nsabimana] akekwaho ibyaha, bikaba bigaragara ko ibyaha akekwaho birengeje igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo, bityo arekuwe yasubira mu ishyamba gufatanya n’abo bafatanyaga muri ibi bikorwa, ndetse ko hari impungenge ko yakomeza no gufatanya n’ibyitso bye.

Urukiko rwanzuye ko Nsabimana Calixte afunga aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe iperereza ku byaha akurikiranweho rigikomeza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger