Hamenyekanye uko abakobwa batatu barokotse Kazungu agiye kubica ubuyobozi ntibubyiteho
Amezi make mbere y’uko inzego z’umutekano zavumbuye ko Denis Kazungu yishe abakobwa benshi n’umugabo umwe akabashyingura mu rugo rwe.
Abaturanyi be bari barabonye byinshi byerekana ubugome bwe kuko ngo agifite ishuri yakubitaga abana yigishaga hafi no kubica.
Kazunguw’imyaka 34, yari atuye mu nzu akodesha mu mudugudu wa Gashikiri, umurenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro.Iyi nzu yari yitaruye izindi muri aka gace kitaruye umujyi.
Ku wa mbere, tariki ya 5 Nzeri,abashinzwe iperereza mu Rwanda (RIB) bavumbuye imirambo myinshi yajugunye mu rwobo yacukuye mu gikoni cye.
Ibibazo benshi bibaza n’uburyo yashoboye kwica aba bantu,niba ntawamufashaga, uburyo yabikoze ntawe ubibonye, icyamuteye ubu bugome bukabije,uwo bakoranye, n’ibindi.
Kazungu nta baturanyi ba hafi yari afite. Abatuye hafi ye bari nko muri metero 100.Urugo rwe rwari rukikijwe n’imiyenzi ndetse ngo yakundaga gucyura abakobwa avuye mu kabari nijoro.
Abakobwa benshi yatahanaga ngo bari indaya ariyo mpamvu nta witaga ku byo yakoraga byose.
Mu mezi abiri ashize, Irene Mukasine, umwe mu baturanyi ba hafi ba Kazungu, yagize ubwoba ubwo umukobwa ukiri muto yaje yiruka yinjira mu nzu ye, yambaye ubusa, nyuma ya saa sita. Ibirenge n’amaboko bye byasaga nkaho byari biboshye ariko yari yashoboye gucika anafite ibikomere.
Uyu mukobwa ngo yaje avuza indura asaba Mukasine “kumuhisha kuko agiye kwicwa.”
Ati “Nkimubona, natekereje ko ndi kubona umudayimoni. Nagize ubwoba bwinshi. Nasohotse mu rugo kugira ngo ndebe icyamwirukansaga. Nabonye Kazungu aje, amukurikiye. Amaze kutubona,yarahindukiye agenda yerekeza ku muhanda munini.”
Mukasine n’abandi baturanyi be, babwiye “Mutwarasibo” iki kibazo, ariko ntiyashishikazwa nacyo, avuga ko ari “impaka gusa zari hagati ya Kazungu n’indaya ye.”
Ntibyatinze cyane, ibintu nkibi byongeye kuba. Undi mugore waraye kwa Kazungu yagize ikibazo kimwe n’uwa mbere, na we yiruka agana ku baturanyi.
Ati: “Yavuze ko yamwibye mu gitondo amufatiye ikaramu ku muhogo kandi amusaba umubare we w’ibanga wa Mobile money ye. Mu maso he yari yakomeretse; byagaragaraga ko yamukubise.
Nabyo twabimenyesheje ubuyobozi, ariko twahawe igisubizo kimwe: Kazungu yatonganaga gusa n’abo basambanaga.”
Umuntu wa nyuma warokotse ingoyi ya Kazungu nawe yari umukobwa ukiri muto.Ngo hashize ibyumweru bibiri bibaye. Bitandukanye na babiri babanje,uyu ntabwo yashoboye gusohoka mu rugo. Yavugije induru cyane uko ashoboye kugira ngo abaturanyi bumve.
Mukasine yatangarije ikinyamakuru The New Times ati“Twumvise induru, twiruka tujya iwe. Twaramuhamagaye ngo adukingurire. Yasohotse aririmba indirimbo ihimbaza Imana yo mu giswahili. Ndakeka ko yashakaga kutujijisha ngo twibwire ko nta kibazo gihari. Twakomeje kumusaba gukingura, ariko aranga.”
Bamaze kubona ko adashaka kubatega amatwi, bahitamo gufata amabuye no kuyajugunya hejuru y’inzu ye. Amaze kubona ibyo,yamenya ko bashishikajwe no gutabara uyu mukobwa ukiri muto, nuko aramureka.
Mukasine agira ati: “Yanyuze mu gikari ariruka.”
Kuri iyi nshuro, babimenyesheje abapolisi. Icyakora, abapolisi basabye ko abayobozi baho bandika urwandiko rwerekana ibikorwa by’ iterabwoba bya Kazungu.Ubwo aba bagore begeraga “Mutwarasibo” yanze kubikora.
Agira ati: “Mu byukuri, hari igihe batubwiye kureka kumuvugaho
Ntabwo ariko abayobozi bakwiriye kuvugana n’abaturage, bagomba kutwumva. Batuvugishije badusuzuguye, nyamara twari dufite intego yo gufasha.’
Kugeza ubu nta mwirondoro w’uyu mugabo uramenyakana, icyo yakoraga ngo abeho ntikizwi, abategetsi bavuga ko yakoreshaga amazina atandukanye arimo Eric Sibomana, Joseph Nshimiyimana, na Denis Kazungu.
Nta muryango uratangaza ko wabuze umugore cyangwa umukobwa wabo ngo uhuzwe n’imirambo yakuwe mu cyobo mu ‘gikoni’ cye.
Abaturanyi be bavuga ko abakobwa yazanaga kumusura atari abo muri ako gace, bicyekwa ko ari abicuruza yavanaga mu tubari nk’uko bamwe babivuga.
Polisi ivuga ko ikirimo gukora iperereza kuri uyu mugabo ufunze kandi utaragezwa imbere y’ubucamanza ngo agire icyo avuga ku byo aregwa.