Imyidagaduro

Hamenyekanye uburyo bugiye gukoreshwa kugira ngo haboneke uzasimbura Christopher muri Kina Music

Inzu itunganya umuziki hano mu Rwanda ya Kina Music igiye gushyira uburyo bwo gukoresha amarushanwa kugira ngo haboneke umuhanzi wasimbura Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher  umaze igihe kitari gito avuye muri iy’inzu.

Ubusanzwe  Kina music n’inzu itunganya umuziki, ikaba ikoreramo bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Knowless, Tomclose, Dreamboys, aba bose bakaba batunganyirizwa ibihangano byabo na Ishimwe  Clement umugabo wa Butera Knowless.

Nyuma yuko rero Christopher  wabarizwaga muri iy’inzu guhera mu mwaka wa 2009  yagera mu  2016 agafata umwanzuro wo gusohoka muri iyi nzu agahitamo gukora ku giti cye , ubu Kina Music ihamya ko igiye gushyiraho amarushanwa mu rwego rwo gushaka umuhanzi wasimbura Christopher nyuma y’imyaka 2 amaze ahavuye.

Producer Ishimwe Clement niwe watunganyirizaga Christopher indirimbo nyinshi zatumye amenyekana

Ubuyobozi bwa Kina music buratangaza ko hagiye gukorwa amatora bashaka uwasimbura Christopher mugihe atakibarizwa muri kina music. Ibi bikaba byatangajwe  n’ umwe mu bayobozi ba Kina Music. Uyu ni  Aristide mu kiganiro yagiriye kuri imwe mu ma  radio akorera hano mu Rwanda.

Aristide avuze ko bari gutegura ayo marushanwa kugirango bazibe icyuho cyaho Christopher yarari yanongeyeho ko ntacyo bisaba k’umuntu ushaka kujya muri Kina music uretse ko agomba kuba yifitemo inganzo kandi ari hejuru y’ imyaka 18.

Ubusanzwe Christopher nawe ajya kwinjira muri Kina music hari habayeho amarushanwa 2009 ari nabwo uyu musore yamenyekanye mu Rwanda, aha Kina Music yashyizeho amarushanwa  aza kuyatsinda nibwo yerekeje muri Kina music, Christopher nyuma yo kuva muri Kina music amaze gukora indirimbo zigera kuri 4  harimo Abastari,  Simusiga, Ijuru rito  n’ Isezerano.

Kugeza ubu uyu musore ntarabona Inzu itunganya umuziki yakoreramo nyuma yo kuva muri Kina Music yabayemo  imyaka igera  8   kuva yatangira umuziki we ndetse  uyu ni umwaka wa kabiri asohotse kwa Ishimwe Clement.

Kati [email protected]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger