Hamenyekanye impamvu DRC ishinja u Rwanda gufasha M23 ivuga ko FDLR itakihabarizwa
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyizonze,ni mu gihe u Rwanda narwo ruyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi rwifashishije imitwe irwanya leta y’ u Rwanda nka FDLR….
Ibi bijyanirana n’ubuyobozi bwa RDC bwatangiye gushyira hanze amajwi ahakana ko nta murwanyi wa FDLR ukibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.
Urugero naho vuba aha kuwa 7 Nyakanga 2022 Christophe Lutundu ,Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo yavuze ku nshuro ya kabiri ko n’ubwo u Rwanda rushinja igihugu cye gukorana na FDLR , nta murwanyi wa FDLR usigaye ku butaka bwa DR Congo .
Ni nyuma yaho yaraherutse gutangaza ko umurwanyi wanyuma wa FDLR aheruka ku butaka bwa DR Congo mu 2009 . Yanongeyeho kandi ko nta muyobozi n’umwe wa FDLR ukibarizwa ku butaka bwa DR Congo.
Ibi ariko bifatwa nko guhuzagurika muri Diporomasi y’abategetsi ba DR Congo kuko vuba aha mu mwaka wa 2019 imwe mu mitwe perezida Tshisekedi yari yiyemeje kurwanya mu kiswe operasiyo Sokola,umutwe wa FDLR wari ku isonga ndetse hishwe na bamwe mu bayobozi bayo barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA.
Igisirikare cya FARDC nacyo cyemeza ayo makuru ,kinavuga ko hakiri abandi barwanyi ba FDLR bazakomeza guhigwa. Ikindi n’uko nyuma y ‘urupfu rwa Gen Mudacumura yahise asimburwa na Gen Omega nk’Umugaba Mukuru wa FOCA umtwe wa gisirikare ushamikiye kuri FDLR nk’umutwe wa Politiki ,mugihe Lt GEN Byiringiro Victor alias Rumuri akiri perezida w’uwo mutwe. Aba bafite ibirindiro bihoraho mu burasirazuba bwa DR Congo aho bacurira imigambi yo guhunagabanya umutekano w’u Rwanda kandi ntibahwemye kubitangaza ku mugaragaro.
None umwaka wa 2019 waba uhurirahe n’uwa 2009 uvugwa n’abategetsi ba DR Congo ko aribwo umurwanyi wa FDLR ahaheruka?
Mu myaka itatu ishize kandi FDLR yashinjwe mu bihe bitandukanye gusahura kwica, no guhohotera abaturage by’umwihariko muri teritwari ya Ruthuru harimo abarinzi ba Pariki ya Virunga na Ambasaderi w’Ubutariyani muri DR Congo
N’iki kihishe inyuma yizi mvugo z’abategeti ba DR Congo?!
Mu mirwano imaze iminsi ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC byaje kugaragara ko ubutegetsi bwa DR Congo bwongeye gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR nk’uko byahoze mbere ku bategetsi bwabanjirije Perezida Felix Thisekedi.
Nkuko byemejwe na Maj Willy Ngoma ,umuvugizi wa M23 yavuze ko FARDC ifatanyije na FDLR bari kubagabaho ibitero . Hagaragaye kandi bamwe mu barwanyi ba FDLR barimo Maj Bizabishaka bambaye impuzankano z’igisirikare cya FARDC ubwo bari mu mirwano na M23 mu duce twa Runyoni ,Cyanzu na Kibumba ayoboye ingabo za FARDC zari zivanze b’abarwanyi ba FDLR.
Mbere yaho gato Gen Cirumwami wahoze ari umuyobozi wa Operaiyo Sokola 2 yagaragaye ayoboye inama yari yatumiyemo imitwe igera kuri 6 y’inyeshyamba harimo na FDLR kugirango bakore batayo sipesiyale igomba gufasha FARDC ku rwanya M23. Ibi byanagarutsweho na Perezida Tshiekedi ubwo yari mu nama n’abakuru b’inzego z’umutekano zose za DR Congo yabereye i Kinshasa mu kwezi gushize kwa Kamena asa nunenga icyo gikorwa ariko benshi bakabona ko kwari ukujijisha kuko ibyari amabanga byari byamaze kujya hanze.
Iyi mikoranire ya FARDC na FDLR ya vuba aha yatumye u Rwanda rutangira gushinja DR Congo gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umuteka[FDLR].
Mu gihe Leta ya DR Congo yarimo ikina ikarita yo kugaragariza amahanga ko u Rwanda arirwo ruri gufasha M23 ku rundi ruhande u Rwanda rukagaragaza ibimenyeto by’uko DR Congo ahubwo ariyo iri gukorana na FDLR Abategetsi ba DR Congo bahisemo guca undi muvuno ariwo kugerageza kwihakana FDLR bagera naho bavuga ko nta murwanyi wa FDLR ukiharangwa, ibintu bihabanye n’ibyo bavugaga mu 2019, 2020 na 2021 bagamije kwikuraho icyasha kugirango byose babigereke ku Rwanda maze ibirego barega u Rwanda bihabwe agaciro ndetse yikureho icyo cyasha ku ruhando mpuzamahanga kuko byaba bigaragaraye ko nayo atari shyashya ku mutekano w’u Rwanda.
Hari n’abahuza uku guhakana ko FDLR itakibarizwa ku butaka bwa RD Congo nka kimwe mu masezerano bagiranye nayo. Nyuma y’uko inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC bemeje ko FDLR iri mu mitwe bagiye gushyiriraho igisirikare cyo kuyirwanya hamwe n’indi mitwe yose. Ibi byatumye FARDC yambika abarwanyi bose ba FDLR impuzankano zayo , kugirango umunsi uyu mutwe uhuriweho n’ibihugu bya EAC waje kuyihashya bazasanga yambaye imyambaro y’ingabo za RDC bityo irokoke muri ubwo buryo.
Aha niho benshi bahera bavuga ko Abategeti ba DR Congo barimo guhuzagurika muri Diporomasi kuko bizwi neza ndetse n’ibyegeranyo bya MONUSCO biheruka vuba mu mwaka wa 2021 byerekana ko FDLR ikiri kibazo mu burasirazuba bwa DR Congo