Hamenyekanye igihe Imirimo yo kubaka Stade Amahoro izasorezwa(Amafoto)
Stade Amahoro izajya yakira abantu 45,000 igeze hafi ku musozo aho imirimo ya nyuma ari yo iri gukorwa amanywa n’ijoro.
Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko nta gihindutse muri Gicurasi uyu mwaka, izaba yarangiye ku buryo yabasha kwakira ibikorwa bimwe na bimwe.
Iyi Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Ugeze aho imirimo iri gukorerwa, umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya.
Hashize amezi 19 imirimo yo kubaka itangiye, habanje gusenywa ibice bimwe na bimwe by’iyari isanzwe, hongerwaho ikindi gice ku buryo ubu bigoye kuba wamenya stade ya mbere aho yari iri n’aho iy’ubu iherereye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo,Niyonkuru Zephanie yabwiye B&B FM UMWEZI ko iyi stade abayubaka bagomba kuba bayishoje bitarenze ukwezi kwa 8, ariko binashoboka ko mu kwa 6 izaba yarangiye bakurikije amakuru bahabwa na SUMMA.
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yabwiye IGIHE ko imirimo igeze kuri 93% y’imirimo yose muri rusange.
Ati “Icyiciro turiho ni imirimo ya nyuma igendanye n’iyo hanze cyane, turi gukora imirimo ya za parking, za kaburimbo, gusoza gutera amarangi…mbese ya mirimo ya nyuma isigaye ngo akazi karangire.”
Amarembo y’abanyacyubahiro, azaba ari ku muryango uteganye n’ahahoze Sportview Hotel. Ni ho hazajya hinjirira abagomba kwicara muri VVIP, VIP n’abanyamakuru.
Mu kuvugurura Stade Amahoro, byajyanye no kuvugurura Petit Stade. Yo imirimo yamaze kurangira ku buryo ishobora no kuba yakwakira umukino magingo aya.
Imyanya ya Petit Stade yaragabanutse kuko hashyizwemo intebe, ubu ishobora kwakira abantu bagera ku 1000 bicaye neza.
Imashini zizajya zifasha abafana bashaka kwinjira muri Stade, ku buryo bakozaho amatike yabo imiryango igafungurwa zamaze gushyirwaho, mu gihe na Ascenseur zizamura abantu hejuru nazo zashyizwemo.
Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.
Ku bijyanye n’ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.
Mu myanya y’icyubahiro hamaze gushyirwa ibirahure, ibyumba abayobozi bicaramo byashyizwemo uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw’abafana.
Minisiteri ya Siporo izahabwa ibiro muri iyi stade, aho izakorera na ho haratunganyijwe. Bizaba biri inyuma ku gice kirebana na BK Arena.
Muri Stade hashyizwemo insakazamashusho ebyiri nini, gusa hari n’izindi zizashyirwa mu myanya y’icyubahiro n’aho abanyamakuru bicara kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.
Usibye ibyo, hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.